Uyu munsi ku wa 24 Kanama 2022, igihugu cya Ukraine kirizihiza umunsi w’ ubwingenge! Ni umunsi uje iki gihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’ umutekano mucye nyuma yaho Uburusiya bubagabyeho ibitero hashyize amezi atandatu.
Nubwo ari umunsi usanzwe uhuruza imbaga nyinshi kuri iyi nshuro guhurira mu ruhame ntibyemewe gutinya icyo Uburusiya bwakora.
Uyu munsi w’ ubwigenge wa Ukraine uhuriranye n’ amezi atandatu ashize uvuye ku munsi Perezida w’ Uburusiya Vladimir Putin yayigabyeho igitero ahereye mu Mujyaruguru, mu Burasirazuba no mu majyepfo
Muri icyo gihe, abasirikare ba Ukraine hafi 9,000 barishwe, naho abasivile 5,500 bemejwe n’umuryango w’abibumbye ko ari bo bamaze gupfira muri iyi ntambara.
Amasezerano yo mu kwezi kwa karindwi, yatumye Ukraine yongera kohereza ibinyampeke mu mahanga binyuze mu nyanja y’umukara, ni yo ntambwe ikomeye yonyine yo mu rwego rwa diplomasi imaze guterwa muri iyi ntambara.