Yvan Buravan yashyinguwe amarira yari menshi, Amafoto

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, nibwo Umuhanzi Yvan Buravan yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo , asezerwaho nk’ umuhanzi wabaye icyitegererezo.Ni umuhango wabimburiwe ni amasengesho yabereye mu rusengero rwa EAR Remera, ayobowe na Pasiteri Antoinne Rutayisire.

Abantu benshi bari buzuye urusengero baje guherekeza inshuti, umuvandimwe, umwana, umuhanzi wabo bakundaga.

Mu rusengero hatanzwe ubuhamya, havugwa amateka ye, ndetse higishwa ijambo ry’Imana rihumuriza abasigaye no kubahwiturira gukurikira inzira Yvan Buravan yacagamo.

Pasiteri Antoinne Rutayisire yavuze ko abakuntu bakwiye kwita ku iherezo ryabo, bakabaho bafite intego nk’uko Yvan Buravan yabayeho.

Yasabye abantu bari aho kugira ubwenge nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, bita ku iherezo ryabo, bava mu byaha kandi bakira Yesu nk’umwami n’umukizi w’ubuzima bwabo.I saa saba nibwo amasengesho yahumuje, bakomereza i Rusororo, aho umubiri we ugiye kuruhukira.

Related posts

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye

Petero nzukira yongeye kuvuga ubusa”Danny Nanone yongeye kwatsa umuriro kuri Phil Peter barapfa iki?