Mbirizi Eric wa Rayon Sports aritegura kwerekeza hanze y’u Rwanda mu gihugu gikomeye muri Afurika

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu Burundi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Mbirizi Eric ari mu myiteguro yo kujya kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize ibyumweru bitatu uyu mukinnyi agize ikibazo cy’imvune, ibi byatumye adakina umukino w’ishiraniro wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports, ukarangira Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe.

Mbirizi Eric yabanje kwivuriza mu Rwanda nyuma yerekeza mu gihugu cy’u Burundi ariko ntabwo byigeze bitanga umusaruro, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru igiye gutuma ajya kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Radio 10, ni uko mu mpera z’iki cyumweru aribwo Mbirizi Eric ashobora kwerekeza muri icyo gihugu kugira ngo avurwe imvune afite ahite agaruka gufasha ikipe ye guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mbirizi Eric ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho kuva yagera muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye mu ikipe ya Le Messager Ngozi y’i Burundi.

Uretse Mbirizi Eric wavunitse hari n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports bafite imvune barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise n’abandi batandukanye.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]