Inkuru y’inshamugongo kuri Cristiano Ronaldo wahuye n’ikibazo cy’uburwayi mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira

Rutahizamu Cristiano Ronaldo akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal yagize uburwayi bw’igifu mu gihe habura iminsi ibiri ngo igikombe cy’Isi cya 2022 gitangire.

Ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, nibwo Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza ni Cristiano Ronaldo uri kugana ku musozo wo guconga ruhago.

Amakuru aturuka mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal ni uko uyu mukinnyi w’igihangange yagize ikibazo cy’uburwayi bw’igifu, gusa abaganga bari kumukurikirana ku buryo mu minsi micye azaba yakize.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal iri mu itsinda rya H aho ihuriyemo na South Korea, Uruguay na Ghana, umukino wa mbere Portugal izawukina tariki 24 Ugushyingo aho izacakirana na Ghana.

Andi makuru avugwa kuri Cristiano Ronaldo ni uko ejo Ku wa Gatatu abakozi bashyizweho na Manchester United bashishuye ifoto y’umukinnyi wabo Cristano Ronaldo, yari iri hanze kuri sitade yabo ya Old Trafford nyuma y’amagambo yatangaje.

Manchester United ikomeje gufatira imyanzuro ikakaye umukinnyi wabo Cristano Ronaldo, nyuma y’uko ashinjije abayobozi bayo kumugambanira, gushaka kumusohora mu ikipe ku ngufu ndetse akanavuga ko atakubaha umutoza wayo Erik Ten Hag kuko nawe atigeze amwubaha.

Abahanga mu gukura amafoto ku bintu cyangwa ibishushanyo ku bintu bagaragaye bashishura amafoto ya Cristano Ronaldo, yari ari inyuma kuri sitade ya Manchester United Old Trafford mbere y’amasaha macye ngo igice cya mbere cy’ikiganiro cya Cristiano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan kijye hanze.

Ibi abayobozi ba Manchester United bari gukora, bikomeje kugaragaza ko bababajwe cyane n’ibyakozwe n’uyu mukinnyi wabo.

Nk’uko sportsmail yabitangaje, abanyamategeko ba Manchester United bakomeje kwiga ku buryo bakwirukana Cristano Ronaldo vuba, kuko amasezerano ye azagera mu mpeshyi y’umwaka utaha kandi bakaba badashaka kongera kumubona mu ikipe yabo, ndetse n’umutoza akaba yaravuze ko atamushaka mu ikipe abereye umutoza.

Ubu abayobozi ndetse n’abo banyamategeko bategereje kureba ibiganiro byose Cristano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan, ubundi babone ibihamya neza babone gufata imyanzuro ikomeye.

Ubundi buryo bushoboka ni uko uyu mukinnyi azasesa amasezerano yari afitanye na Manchester United ubundi akagendera ubuntu mu yindi kipe, ariko hari amakuru avuga ko ureberera inyungu za Ronaldo, Jorge Mendes yamaze guhura na Bayern Munich mu cyumweru cyashize kugira ngo baganire ku kuba uyu mukinnyi yakerekezayo mu kwa mbere.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi