Inzara ikomeje gutuma abantu batangira gusubiranamo! Umugabo w’ imyaka 34 yahitanye nyina bapfuye ibiryo..

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 34 wishe nyina umubyara amuziza ibiryo.

Amakuru yatangajwe n’ abamwe mu baturanyi b’uwo muryango , avuga ko uwo mugabo akomoka mu gace kitwa Bomeroka muri Kitutu Chachr , mu Ntara ya Kissi muri kiriya gihugu twavuze ahabanza, ngo yishe nyina amuziza ko yamugaburiye ibiryo bike bituma adahaga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe akunda kunywa ibiyobyabwenge ubwo yatahaga nyina w’ imyaka 74 yamuzaniye ibyo kurya , nyamugabo abona bitamuhaza ahita afata umwanzu wo kwica nyina.Ngo uyu mugabo yashakaga kurya ibiryo byose byari byatetswe atitaye ku bandi bagize umuryango batari bariye.

Akimara gusabwa na nyakwigendera [nyina] kudafata ibiryo byose, uyu mugabo yafashe umupanga atema uyu mubyeyi we.Abaturanyi bageze muri uru rugo kugira ngo bakize umukecuru ariko ahita apfa ubwo biteguraga kumujyana ku kigo nderabuzima kiri hafi.

Umukozi wo mu rugo yagize ati: “Yashakaga gufata ibiryo byose hanyuma nyina amusaba gutekereza kuri barumuna be bari batararya. Yumvise atengushywe na nyina maze amutemesha umuhoro”.

Nk’ uko byatangajwe n’ abimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya , ngo aya mahano yabaye mu cyumweru gishize.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda