Mayor wa Kigali Pudance Rubingisa yemereye Perezida Kagame ko ari indangare

Umuyobo w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudance yemereye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yarangaye ubwo yabazwaga ku kibazo kijyanye n’imyubakire.

Perezida Paul Kagame yatunze agatoki uburangare bw’abayobozi mu myubakire,  ubu burangare bukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, barimo abaheruka kugwirwa n’inzu ziherereye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Usibye ikibazo cya Gasabo, Perezida Kagame yanavuze no ku kibazo cya Kicukiro aheruka kubona  ku nzu yanyuzeho ituzuye, isa n’ititabwaho, nyuma y’amezi ahanyuze asanga nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa.

Aha ngaha Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.

Ni mu gihe kuri kino Kibazo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo hanyuma Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.

Rubingisa yagize ati” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twararangaye turabisabira imbabazi”

Ibi bibazo Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose mu gihugu.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame