Abasore banyurwa manuma , mukorere bino bintu ubundi ngo wirebere ukuntu agiye kukubaburiraho umuriro w’ urukundo niyo wamusaba imodoka atayifite yakwemera akayikopesha

Couple on a Valentine's Day date

Kugirango umuhungu n’umukobwa bakundana bakomeze inzira yabo nziza y’urukundo rudasaza, hari ibintu by’ingenzi buri umwe akwiye gukorera undi kugirango akanyamuneza n’umunezero bihore hagati yabo, By’umwihariko hano mu Rwanda dukurikije n’umuco, imyumvire na kamere y’abanyarwanda, hari ibyo umukobwa yakorera umusore bakundana akarushaho kumwishimira. Muri ibyo harimo ibi bikurikira :

Mwubahe umwereke ko ari umuntu w’igiciro kuri wowe, wirinde kumwereka ko agukundira ko uruta abandi ahubwo umwereke ko agukundira agaciro umuha abandi batamuha bityo bizatuma akwimariramo kuko burya abahungu bakunda kubahwa cyane.

Jya umutungura(surprise) umusohokane cyangwa umugurire impano bitewe n’ubushobozi ufite kabone n’ubwo umukunzi wawe yaba yishoboye cyane kukurusha ! N’iyo wamugurira agakarita ka phone biba bihagije. Burya umukunzi wawe biramwubaka bigatuma akugirira icyizere ko utarambirije ku bintu (materialism) kandi ushishikajwe no kumwitaho.

Jya umuhamagara kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bugufi umwereke ko umuzirikana, umubaze uko yiriwe cyangwa uko yaramutse, niba yariye n’icyo yariye ! Bizatuma ahora aterwa ishema n’uko hari umuntu umuzirikana wifuza kumumenyera buri kimwe cyose.

Jya wishimira gusangira na we, umutumire musangire kandi umugaragarize ko gusangira na we ntako bisa ! Rimwe na rimwe muri gusangira mwenyine jya umutamika burya abahungu nabo bifuza kwitabwaho nk’abana.

Jya umwita akazina k’igiciro muri kumwe unakandike nk’izina rye kuri nimero ye ya telefone bityo bizamwereka ko nta pfunwe uterwa no kuba umufite nk’umukunzi. Ni bibi cyane kwandika nko muri telefone izina ridasobanutse, utumenyetso cyangwa impine z’amazina kuko bishobora gutuma akeka ko umutendeka ukaba wirinda ko abandi babona utwo tuzina nka honey, my love, Sweetheart,…

Niba muri kumwe, jya ukunda kumuganiriza ku buzima bwawe bwa buri munsi no ku dukuru tujyanye n’inshuti zawe z’abakobwa nk’uburyo babanye n’abakunzi babo n’ibindi, mbese n’ibyo ubona bikwiye ku bakundana ubivugeho utanze urugero ku bandi, bimwubakamo kurushaho kukwiyumvamo.

Ntukagire ibintu byawe utinda kumugezaho. Niba ugize amahirwe nko kuzamurwa (promotion) mu kazi cyangwa ikindi kintu wungutse mu buzima, bimumenyeshe musangire ibyishimo. Nuhura n’ikibazo nabwo ntukazuyaze kumumenyesha no kumusaba inama.

Nimuba muri kumwe mugahura n’inshuti zawe ntukazuyaze kuziratira uwo wihebeye muri kumwe, bituma arushaho kukugirira icyizere no kumva ko umuhesha agaciro mu bandi.
Bariye karungu abakora umwuga wo kwicuruza mu mugi wa Kigali barashaka kwitwa izina ritangaje , impamvu yabyo yatumye babyibazaho

Havumbuwe amakuru abigaragaza ku ifoto ikomeje kuba isereri mu bantu ya Papa yambaye nk’ urubyiruko rwo muri iyi minsi

Jya umuganiriza kubuzima bwanyu bw’ahazaza bimwereke ko umwibonamo, umwizera kandi umufiteho ibyifuzo byiza n’umugambi uhamye mu gihe cy’ahazaza.

Niba yibana jya umusura umuterere ipasi, umutekere icyayi,… Ni utuntu tworoheje ariko tumucengera agatwarwa wese.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.