Marine FC inogonoreye Rayon Sports kuri sitade Umuganda, ibyaranze umukino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 kuri sitade Umuganda habereye umukino wahuje ikipe ya Marine FC na Rayon Sports.

Ikipe ya Marine FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino watangiye isaa 15h00. Mu gice cya mbere cy’umukino Rayon Sports niyo yatangiye ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 3 gusa Youssef Rahrb yafunguye amazamu. Bidatinze Marine FC yaje kukishyura ku munota wa 18 biba igitego kimwe ku kindi. Ku munota wa 26′ Joakim Ojera yaboneye Rayon Sports igitego cya 2, igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya Kabiri cy’umukino kihariwe n’ikipe ya Marine FC yakinaga ishaka kwishyura igitego, byaje kuyihira mu minota ya nyuma y’umukino. Ku munota wa 86′ rutahizamu Gitego Arthur yaboneye Marine FC igitego cyo kunganya umukino urangira ari ibitego 2-2.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda umukino umwe mu mikino 4 imaze gukina muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka. Uwo ni umukino yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona Rayon Sports iri kumwanya wa 7 n’amanota 6 inganya na Marine FC iri kumwanya wa 8.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda