Rayon Sports yambariye urugamba rwo guhoza abafana bayo amarira imbere ya Marine FC

Kuri uyu wa Gatandatu i Saa 15h00 i Rubavu ikipe ya Marine FC irakira Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona.

Ni umukino uraza kubera kuri sitade Umuganda. Rayon sports yaraye i Rubavu aho yageze ku munsi w’ejo hashize ndetse yanakoreye imyitozo kuri sitade Umuganda. Marine FC iheruka kubuza APR FC amanota yakiniye ubu Rayon sports niyo bavuga ko itahiwe.

Mu mikino 10 aya makipe aheruka gukina muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yatsinze 6, Marine FC itsindamo 2 banganya inshuro ebyiri. By’umwihariko mu mikino 5 iheruka Rayon Sports yatsinze 2 banganya umukino 1, Marine FC itsindamo 2.

Muri shampiyona y’uyu mwaka Marine FC imaze gukina imikino 4 yatsinzemo umukino 1 inganya 2 itsindirwa undi umwe. Rayon Sports yo imaze gukina imikino 3, Yatsinzemo umukino 1 inganya imikino 2. Amakipe yombi kugeza uyu munsi anganya amanota 5.

Ikipe iribwitware neza ku mukino w’uyu munsi ishobora kura ku mwanya wa 4 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kuko irahita igira amanota 8 inganye na Kiyovu Sports hasigare harebwa ikinyuranyo k’ibitego.

Related posts

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana

“Singiye muri Real Madrid gukora nk’ibya Cristiano, Birahambaye” _ Kylian Mbappé yacyeje intwari ye mbere yo kwishakamo uzaririmbwa mu Budage