Inkuru ibabaje y’urupfu rw’umunyamusanze. Impanuka yabereye mu Ruhango yahitanye abapolisi babiri. Mu Karere ka Huye abaturage bashishikarijwe kugabanya ubusitani ahubwo bagahinga ibyo kurya. Amakuru yaranze icyumweru.

Hari mu gikorwa cy’umuganda w’ukwezi kwa Nzeri wabereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye aharwanyijwe isuri hakanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha 15. Ni igikorwa bafatanijemo n’abahanzi nka Aline sano, chriss eassy n’abandi barimo berekeza mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival cyagombaga kubera I Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nyuma y’umuganda umuyobozi w’Akarere Ange Sebutege yagbwiye abaturage ko bakwiye kugabanya ubusitani bagahinga ibyo ku batunga kuko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku isoko.

Yagize ati “Murabizi ko ibiciro biri hejuru ku isoko. Icyabikemura ni ukuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi. Turabasaba guhinga ubutaka bwose. Ni na yo mpamvu aho twakoreye umuganda hagenewe kuzashyirwa inganda, ariko igihe zitaraza ubu tuhakorera ubuhinzi.”

Umuhanzikazi Aline Sano na we yumze mury’umuyobozi agira ati “Ibiribwa biri guhenda, kandi kubera ko byabaye bikeya. Rero kugira ngo tubone ibyo kurya bihagije ni uko twarushaho kongera umusaruro.” Anavuga ko icyo umuntu akora cyose agomba kugikora ashyizeho umwete. Abatuye i Sovu kandi bibukijwe kujya batera ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka.

Mu gusoza iki gikorwa Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana wari mu bayobozi bakuru bari bitabiriye uyu umuganda, na we yibukije abatuye i Sovu kwirinda kunywa inzoga nyinshi, ababishoboye bakazireka bakanywa ibindi nk’igikoma cyangwa icyayi, kuko uretse kuba inzoga zica ubuzima, zinatera ubukene n’imirire mibi mu miryango, aho usanga amafaranga yakaguze ibyo kurya yifashishwa mu kuzigura.

Hatangajwe uburyo ushobora gucecekesha cash power yawe mu gihe irikugusakuriza.

Ni nyuma y’uko hari abaturage bagaragaje ko cash power zijya zibasakuriza zikanga guceceka (cyane iyo hasigayemo umuriro muke) kugeza ubwo bahisemo guca intsinga.

Ikigo gishinzwe Ingufu(REG) kigira inama abantu, gukanda umubare 812 hanyuma ukemeza nk’uko ifoto ibigaragaza, rya jwi ryasakuzaga rihita rigenda.

Ni nyuma y’uko uwitwa Ntirushwa utuye ku Gisozi avuga ko hari igihe kashi pawa ibabangamira bakagera ubwo bacomora intsinga z’umuriro zijyamo, bakayica mu gihe baba batarabona amafaranga yo kugura undi muriro.

Ntirushwa agira ati “Kashi pawa hari ubwo igeraho ikabuza n’abana gusinzira, bikaba ngombwa ko ducomora intsinga.”

Ku wa 25 Nzeri 2023 Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Clarisse Munezero, yasabye urubyiruko gusuzuma ibibazo by’umwihariko birubangamiye no gufata ingamba zo kubikemura burundu ndetse no gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abanyarwanda.

Hari ku wa mbere tariki 25 Nzeri 2023, mu gikorwa cyo gutangiza urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi, ikiciro cya 11, rwitabiriwe n’intore zirangije amashuri yisumbuye. Ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa kikaba cyaratangirijwe mu Karere ka Nyagatare kizasorezwa mu Karere kazaba karahize utundi.
Cyatangijwe n’umuganda wo gutunganya ubusitani no gusiza ahazubakwa ishuri ry’imyuga rya GS Rukomo.

Urugero rw’uyu mwaka 2022/2023, rufite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’Ubutore ku Rugerero.”

Ibikorwa bizibandwaho kuri nshuro harimo; kwita ku bikorwa remezo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gufasha kumva imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu iterambere, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha, gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inyigisho z’Uburere Mboneragihugu n’ibindi bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Clarisse Munezero, Yavuze ko kuva urugerero rwatangira mu mwaka wa 2013, abarwitabiriye bakemuye bimwe mu bibazo byari byugarije imibereho y’abanyarwanda kuko nibura umwaka ushize hakozwe ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi Miliyari eshatu.

Yasabye abari ku rugerero uyu mwaka gukuba kabiri umubare w’amafaranga wabonetse umwaka ushize kandi bakanakora ibikorwa byiza kandi bizaramba.

By’umwihariko basabwe gukoresha imbaraga n’ubumenyi bakuye mu mashuri bagakemura ibibazo biri mu Turere twabo. Avuga ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gishimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda ariko hakigaragara abantu bakwirakwiza imvugo zihembera urwango n’amacakubiri, izihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyane bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yabasabye kurwanya ivangura aho ryaturuka hose ahubwo bakimika ubumwe nk’imbaraga zabo kandi nk’amahitamo y’abanyarwanda.

Bibukijwe kandi nk’urubyiruko ko bakwiye gukoresha ubwenge bafite n’imbaraga mu guhangana n’ibibazo bibugarije. Gufata umwanya uhagije bagatekereza ku bibazo bafite bagafata n’ingamba zo kubikemura. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K.Gasana, yavuze ko Itorero ry’Igihugu ryari ishuri ryo gutoza no gukundisha abanyarwanda gukunda Igihugu, kukiyobora neza, kwanga ubuhemu, kwirinda ubutsimbanyi n’ibindi.
Yavuze ko amasomo azatangwa azaba ashimangira indangagaciro n’igihango urubyiruko rufitanye n’Igihugu mu kurema umuryango mwiza uzira icyaha n’icyasha uhereye mu rubyiruko.

Yabasabye kugira umuco wo kurushanwa ku buryo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byose.

Urugerero ry’uyu mwaka, mu Ntara y’Iburasirazuba, hazatozwa Intore zirenga 7,000 mu gihe mu Gihugu cyose ruzitabirwa n’abarenga 77,000.

 

U Rwanda rukungahaye ku mabuye y’agaciro nk’uko bishimangirwa na Senateri Mureshyankwano.

Ni nyuma yo gusura uturere tw’Intara y’Iburengerazuba ahacukurwa amabuye y’agaciro, agasanga hari amabuye menshi, ndetse hari n’ataracukurwa ashingiye ku buhamya yahawe n’abayacukura. Avuga ko abavuga ko u Rwanda rwaba ruyiba mu gihugu cy’abaturage ari ukwirengagiza ukuri, cyangwa kutagira amakuru.

Mu makuru dukesha Kigalitoday Senateri Mureshyankwano yagize ati “Maze igihe nzenguruka mu Ntara y’Iburengarazuba dusura ahacukurwa amabuye y’agaciro, ibyo twiboneye dutangira ubuhamya, u Rwanda rufite amabuye menshi. Ibi bitandukanye n’abavuga ko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro mu bindi bihugu, barabeshya kuko n’ayo mu Gihugu cyacu tutararangiza kuyacukura.”

Amwe mu mabuye Mureshyankwano avuga ko yabonye yiganjemo gasegereti, zahabu, worufuramu, lithium n’andi menshi. Abacukura aya mabuye bavuga ko batajya bagira n’ikibazo cyo kuyabura ahubwo ikibazo bagira ni icyo uburyo bwo kuyacukura.

Mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro atandukanye, afite agaciro ka Miliyari zirenga 150 z’Amadorali nk’uko bitangazwa n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli.

Ni muri ubwo buryo Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari, barimo kuzenguruka uturere ducukurwamo amabuye y’agaciro bareba ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’icyo bimariye abaturage. Gusa mu Karere ka Rubavu abadepite basanze mu mezi atatu hamaze gucukurwa toni 86 z’ayo mabuye, kandi basanga byarahaye akazi abakozi barenga ibihumbi bibiri harimo abagore n’abakobwa.

Abacukura amabuye y’agaciro basabwa gukoresha uburyo bugezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, butuma amabuye adatakara, gushyiraho uburyo bwo kugenzura ahacukurwa hirindwa ko abajya kuyiba bakagwamo, hamwe no gushakira ubwishingiza abakora akazi ko gucukura, nubwo bo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona inguzanyo mu mabanki hamwe n’ubwishingiza bw’ibirombe n’ababikoramo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye itangizwa ry’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo ririmo kubera i Doha muri Qatar, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023.

Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, avuga ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yifatanyije n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, mu gutangiza iri murikagurisha rizasozwa tariki 28 Werurwe 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, mu gutangiza iryo murikagurisha mpuzamahanga, akaba yari ahagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Iri murikagurisha rigamije gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, no kongera ibikomoka ku buhinzi bw’indabo, imbuto n’indabo.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byateje imbere ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, rukaba rubyohereza mu mahanga, narwo rwitabiriye iri murikagurisha mpuzamahanga, aho rwerekana ibikomoka kuri ubwo buhinzi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara, basuye aho u Rwanda ruzamurikira ibikorwa byarwo muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara amezi atandatu, kuko rizasozwa tariki 28 Werurwe 2024, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, ibidukikije byiza”.

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byiyongereye.

Iri zamuka ry’ibiciro byatumye lisansi iva ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw.

Ibi biciro bishya bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023.

RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.

RURA yakomeje itangaza ko “Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

Ikibazo cyo kubura imodoka cyatumye imodoka zisanzwe zikomorerwa gutwara abagenzi.

Ku wa 3 Nzeri 2023 Dr Gasor arikumwe na mugenzi we w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko imodoka zisanzwe na zo zemerewe gutwara abagenzi ku giciro ba nyirazo bishyiriyeho, mu gihe Leta itarabona bisi zihagije.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasobanuraga iby’ingamba nshya z’agateganyo zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, mu gihe uwa MINICOM yasobanuraga iby’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori.

Litiro ya Lisansi yageze ku mafaranga 1822Frw ivuye ku 1639Frw, mu gihe mazutu yavuye ku 1492Frw ikagera ku 1662Frw.

Mu ngamba nshya zafashwe na MININFRA harimo kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi, hamwe no gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha izapfuye ziri mu magaraje.

Bisi ziri mu byerekezo bidafite abantu benshi na zo zizajya zifashishwa mu kujya gutwara abari ahaboneka abagenzi benshi cyane, ndetse ngo hazifashishwa n’imodoka zindi z’abantu ku giti cyabo zifite imyanya 7.

Ariko MININFRA yatangaje ko igiye guteganya ahagenewe izi modoka hanze ya gare, kandi nta musoro uzakwa ba nyirazo n’ubwo basabwa kujya kwiyandikisha ku buntu kugira ngo bahabwe by’agateganyo ibyangombwa n’uburenganzira bwo gutwara abantu.

Dr Gasore yirinze kuvuga igihe ntarengwa cyo gutwara abagenzi mu modoka bwite z’abantu, ariko akavuga ko ari gahunda y’agateganyo mu gihe Leta ikirimo gufatanya n’abikorera gushaka bisi zihagije.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze asaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje izamuka rya lisansi, kuko ngo inyinshi mu modoka zitwara ibicuruzwa zikoresha mazutu (itazamuriwe igiciro nka lisansi).

Huye urugo rw’umuturage rwabonetsemo imibiri ahacukurwaga umusinge bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside.

Ni mu rugo rw’uwitwa Séraphine Dusabemariya, utuye mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo muruhande rwo hepfo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 kandi gushakisha birakomeje nk’uko bitangazwa na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore.

Iki gikorwa yari yagitangiye ku wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, habonetse ibice by’imibiri gucukura birahagarikwa, none ku wa Kabiri tariki 3 Ukwakira, hakaba hari hamaze kuboneka imibiri 35 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Abaturage bane b’i Musanze barakekwaho gukubita umuntu kugeza apfuye.

Mubakekwa ko bishe uyu mugabo babiri bo bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze batawe muri yombi, abandi babiri bakaba bagishakishwa. Uyu mugabo ngo bamukubise bamushinja kubibira telefoni mu kabari. Uwitwa Maniriho w’imyaka 42, babonye umurambo we mu gitondo cyo ku wa 02 Ukwakira 2023, aho bivugwa ko yakubiswe nyuma y’uko bamuketseho kwiba telefone n’amafaranga 5,000 mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru y’urupfu rwa Maniriho ari ukuri, aho baketse ko yibye telefone mu kabare, bigakekwa ko bane barimo na nyiri akabari bamukubise bikamuviramo urupfu. Abaturage barasabwa kutihanira igihe hari uwabakoshereje bakabimenyesha inzego zibishinzwe hagakurikizwa amategeko.

Umurambo w’uyu mugabo wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe, babiri mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bari kuri Sitasiyo ya Polisi, mu gihe abandi babiri bakekwa bagishakishwa.

 

Ku wa kabiri tariki 3 Ukwakira ku ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga habereye umuhango aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye impapuro za Amb Eric Kneedler, zimwererera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Amb. Kneedler yari asanzwe akora muri Ambasade y’Amerika muri Kenya, akaba yakoraga ari Chargé d’Affaires, aje guhagararira Amerika asimbuye Peter Vrooman, woherejwe muri Mozambique.

Mu butumwa Kneedler yabwiye abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yavuze ko muri gahunda za Amerika mu Rwanda harimo no gushyira imbere iyubahirizwa rya demokarasi, kubaha uburenganzira bwa muntu ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko.

 

 

Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 1 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho Gen Maj Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU.

Gen Maj Karamba wagizwe Ambasaderi muri Ethiopia yari aherutse gusoza manda ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Muri Ethiopia asimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

Tariki ya 23 Nzeri, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Ethiopia, bahaye ikaze Ambasaderi mushya mu gikorwa cyabereye aho Ambasaderi atuye I Addis Abeba.

Uyu wabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu ndetse n’uruhare rw’abanyarwanda mu rugendo rwo guhindura imibereho y’Igihugu.

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashimye umuryango w’abanyarwanda batuye muri Ethiopia ku nkunga n’uruhare bakomeje kugira mu kubaka u Rwanda binyuze mu bikorwa byinshi birimo kwishyurira mutuelle de santé abanyarwanda batishoboye, kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Cana bugamije gucanira abanyarwanda ndetse no gufasha abahuye n’ibiza. Yabasabye gukomereza kuri uwo muvuduko kandi bagahora baharanira kurwanya abashaka gusenya iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda muri Ethiopia, Richard Hakizimana, yashimiye ambasaderi mu izina ry’abo ahagarariye ku bwo kubakira ndetse n’inkunga ambasade idahwema kubatera.

Yamwijeje ko umuryango w’abanyarwanda batuye n’abakorera muri Ethiopia wiyemeje kudacogora kugira ngo uharanire iterambere ry’u Rwanda n’inyungu z’u Rwanda mu byo bakora byose.

Ku wa 05 Ukwakira Ruhango habereye impanuka yahitanye abapolisi babiri bari kuri moto.

Ibi byatangajwe na polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo ko abapolisi bari bari kuri moto bava mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere ka Ruhango, baguye mu mpanuka ya moto yagonze ikamyo yari yapfiriye mu muhanda.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’urukerera ku wa 05 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Ruhango Akagari ka Buhoro Umudugudu wa Nyarutovu, ubwo abo bapolisi bari kuri moto AG100 ifite purake RF 112L, bagonze iyo kamyo Mercedes Benz ifite purake RAF734C, yari ihagaze ku ruhande rw’umuhanda, kubera ikibazo tekiniki yahagiriye. Abapolisi baguye mu iyi mpanuka ni AIP Jean Felix Ngaboyimana ari na we wari utwaye ari kumwe na PC Musabe Fred, bose bakoreraga mu Karere ka Ruhango nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

Yagize ati “Imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi, iperereza ryatangiye ngo turebe icyihishe inyuma y’iyo mpanuka, naho ku bijyanye no kuba bari bagiye mu kazi nabyo buriya turaza kubimenya”.

Avuga ko ku kijyanye no kuba imodoka yapfiriye mu muhanda hari igihe igomba kumara bakayikora ikahava, cyangwa ikikorerwa n’imodoka zabugenewe (break down), kugira ngo idateza ibibazo ku bindi binyabiziga, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iyo modoka yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda, kandi itari ihamaze igihe kinini.

Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta baravuga bategereje umushahara wabo ariko ubu bakaba bararambiwe.

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta bavuga ko amaso yaheze mu kirere bategereje kwishyurwa bagaheba kandi nyamara ngo ubusanzwe ntiyamaraga ibyumweru bibiri none ubu ngo amaze hafi amezi abiri bategereje ntanamakuru y’igihe azazira.

Umwe mu abo barimu avuga ko akurikije impapuro yakosoye yashoboraga guhembwa amafaranga asaga ibihumbi 140 ndetse hari n’abageza mu bihumbi 180. Bavuga ko mbere iyo yabaga ataraboneka NESSA yajyanaga urutonde rwabo mu Mwarimu SACCO bakajya bajya kuyafata noneho yazaboneka banki ikiyishyura.

Mu kumenya icyateye iki kibazo Dr Bernard Bahati, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini NESA maze avuga ko kugeza ubu hari bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bamaze guhabwa amafranga yabo ariko hakaba n’abandi batarayabona bakabasaba kwihangana kuko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke, bityo bakaba bashonje bahishiwe.

Kuyandi makuru dukesha kigalitoday avuga ko Ikibazo cyo gutinda guhembwa kw’abarimu byaba biterwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) idatanga ayo mafaranga nyamara ibisabwa byose byarakozwe.

 Sam Ruburika, umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe itumanaho (Communication Specialist), yabwiye kigalitoday ko icyo kibazo cyo gutinda guhembwa kw’abarimu gihari ariko abasaba kwihangana kuko batangiye kubahemba n’abo atarageraho azabageraho vuba. Ni mu gihe abarimu bose hamwe bakosoye ibizamini ari 14,800 naho ayo bagomba kwishyurwa akaba miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.