M23 yakuriye inzira ku murima abifuza ko yava muri Santere ya Masisi

 

 

Umutwe wa M23 wateye utwatsi icyifuzo cyasabwe n’ umuryango w’ Ubumwe bw’ u Burayi( EU) ko uyu mutwe wava muri Santere ya Masisi uherutse gufata, kuko wayifashe mu rwego rwo kwirinda ibitero by’ ingabo za Congo n’ indi mitwe bafatanyije.

 

Uyu mutwe wa M23 watangaje ko udateze kuva muri iyi Santere ya Masisi iherereye mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ,yafashe ku tariki ya 04 Mutarama 2025, nyuma y’ umunsi umwe ufashe Katale,nubwo wabisabwe n’ umuryango w’ Ubumwe bw’ u Burayi( EU) na Leta Zunze Ubuzwe za Amerika.

Amakuru avuga ko ifatwa ry’ utu duce ryabanyirijwe n’ imirwano ikomeye yahanganishije uyu mutwe n’ ihuriro ry’ ingabo za Leta ya Congo n’ imitwe bifatanyije.

Amerika na EU byagaragaje ko bibabajwe no kuba M23 yarafashe iyi Santere ,kuko ngo yarenze ku cyemezo cy’ agahenge cyagombaga kubahirizwa kuva tariki ya 04 Kanama 2024. Byaboneyeho kuyisaba kukavamo.

Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23 , yabwiye BBC Gahuza ko Santere ya Masisi yafashwe bitewe n’ ibitero ihuriro ry’ ingabo za Leta ya Congo ryagabye ku birindiro byabo,kandi ko badateze kuhava.

Yagize ati” Ibyo bintu bavuga ngo gusubira inyuma’ twebwe twirwanaho… Turahari ,ni gakondo yacu,amazina yose nk’ uko mubizi ni twe twayise,dufite uburenganzira bwo kuhaba . Ntabwo tuhava”.

Uyu Umuvugizi wungirije wa M23 yavuze ko agahenge M23 yashyizeho umukono ari ako ku wa 07 Werurwe 2023,ubwo abayihagarariye bahuriraga i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola ,yibutsa ko Leta ya Congo yanze gushyiraho umukono.

Related posts

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

Bari bakoze ijoro! Umuforomo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukozi ukora isuku

Icyabaye cyatumye abarwanyi ba FDLR bishyikiriza u Rwanda