Wa mwana wari mu gitaramo cya mateka ,yahawe impano idasanzwe n’ umuhanzi w’ ikirangirire mu Rwanda

 

Umwana wo mu Karere ka Rubavu wagaragaye mu gitaramo cy’ amateka cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025, arimo kurira yahawe impano n’ umuhanzi The Ben wari wateguye iki gitaramo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2025, The Ben yakiriye mu rugo umwana wagaragaye asuka amarira imbere ya The Ben kubera urukundo akunda uyu muhanzi.

Amashusho yashyizwe hanze na The Ben nyuma y’ igitaramo yerekanaga uyu mwana yabuze uko yifata ubwo yabonaga umuhanzi yihebeye ku rubyiniro bimuviramo kurira,bivugwa ko nyuma y’ igitaramo umubyeyi w’ uyu mwana yagerageje uburyo bwo guhura na The Ben maze abamufasha mu kazi bemera ko bahura.

Ubwo uyu mwana yegeraga kwa The Ben ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2025 yari ari kumwe n’ ababyeyi be aho The Ben yamwakiriye neza amuha impano y’ ibikoresho by’ ishuri ndetse banagira umwanya wo kuganira.

Uyu muhanzi yavuze ko yakozwe ku mutima n’ urukundo uyu mwana yamweretse. Ati” Biba Ari ibintu bishimishije kubona umwana muto kuriya akunda umuziki wanjye. Mu biganiro nagiranye n’ umubyeyi we nasanze Ari we abikomoraho kuko ari umwe mu bankundaga mu myaka yo ha Mbere”.

 

Related posts

Ikiganiro cyari gikunzwe n’ abatari bake cyakuwe kuri Televiziyo y’ u Rwanda

Umuririmbyi Yampano yavuze ko atazi Bruce Melodie

Amarira The Ben yarize muri BK Arena yari imari ishyushye kuko yahinduye ubuzima bwa Junior Giti