#Kwibuka30: “U Rwanda rurakomeye, ntirukavogerwe” Minisitiri Ildephonse Musafiri

 

Mu kigo cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB kiri mu karere ka Huye, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, barimo abakozi ba RAB n’imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruherereye i Rubona.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Ildephonse Musafiri nawe yifatanije nabo muri iki gikorwa ari nawe mushyitsi mukuru, aho yavuze ko bigoye gusobanura ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranywe.

Yagize ati” Amateka yacu nk’igihugu cyacu cy’u Rwanda, ni amateka ateye kwibaza, ariko ni ayacu ntaho twayahungira. Jenoside yakorewe abatutsi ifite umwihariko wayo kubera ko nubwo imyaka 30 ishize twibuka tugenda twiga, tubisubiramo, ariko ntabwo turabisobanukirwa byose tuzakomeza kuzirikana izi nzirakarengane, ariko hari ibyo tutazigera dusobanukirwa cyane cyane ubukana n’ubunyamaswa yakoranywe”.

Yakomeje agira ati” Ntabwo nzi igisubizo umubyeyi yasubiza umwana we amubajije ukuntu umuntu yica undi amuziza uko yavutse. Uzasobanura ute ukuntu umuntu yishe uwo bashakanye bakabyarana? Nange uhagaze aha ngaha sindabyumva”.

Minisitiri Ildephonse, yakomeje ashimira Ingabo zari iza RPF, ndetse n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwatumye ubu abanyarwanda bari mu gihugu kiza kitagira ubwoko.

Yagize ati” Reka nshimire inkotanyi, nkotanyi mwarakoze cyane, reka dushimire nanone ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na perezida wa Repubulic Paul Kagame ari nawe wari umugaba mukuru w’izo ngabo twavuze zahagaritse ubu bwicanyi bw’indengakamere , umugaba w’ikirenga kugeza n’uyu munsi”.

Yongeyeho ati” Icyo dushimira ubuyobozi cyane cyane ni uko byatumye ubu twicaye aha ngaha turi mu buyobozi butagira ubwoko. Ubu ntawe utewe ipfunwe no kwitwa umunyarwanda, reka dusigasire ibyo ngibyo”.

Minisitiri yanakomeje ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside, yavuze ko abacitse ku icumu, imbabazi batanze arizo nkingi u Rwanda ruhagazeho, arinayo mpamvu bagerageza gushinjagira bashira ariko bakagenda, ko ngo ibyo bintu nubwo bigoye aribyo byubatse u Rwanda imyaka 30 ishize.

Minisitiri Ildephonse Musafiri, yanongeho ko nk’abanyarwanda hari icyo bagomba kuzuza nk’inshingano ndetse ko bafite umukoro wo gusigasira ibyagezweho baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati” Ariko rero nubwo dushima dufite inshingano, hari icyo tugomba aba twaje kwibuka tubafiteho inshingano hari icyo tugomba ingabo za RPF hari amaraso bameneye kurugamba, abana b’u Rwanda baguye k’urugamba kugira ngo bahagarike Jenoside nayo ntagira ingano. abo nabo tubafitiye icyo tubagomba. Dufite umukoro wo gusigasira ibyo twagezeho duharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi”.

Yasoje asaba ko abanyarwanda bagomba kwiyubaka bakiteza imbere kuko ngo nibaheranwa n’agahinda bagakena bariya bicanyi bazumva ko batsinze.

Ati” Ntitugomba kubaha umwanya wo kumva ko banesheje kandi u Rwanda rwarazutse. Ndetse ni ukwirinda kwibagirwa, ngo turengwe amahoro, abayarenzwe twabonye ibyo bakoze. U Rwanda rurakomeye, ntirukavogerwe kandi rufite ijambo ahantu hose ubu benshi bigira ku Rwanda”.

Abatutsi bibukwa tariki ya 27 Mata ni 228 bakoreraga ibigo bitatu byahujwe kuri ubu bikaba ari ikigo cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB bakoraga mu mirimo n’inzego zitandukanye.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi