Bamwe mu baturage bagaragaje imbogamizi barimo guhura nazo nyuma y’ uko barimo kurya ifungura rigatuma bazana ubushyuhe bukabije

 

 

Mu Karere ka Rubavu,
bamwe mu baturage bakora akazi k’uburobyi bw’isambaza , barasaba ko bakwegerezwa udukingirizo ngo kubera kurya iri funguro, rituma bagira ubushyuhe bwinshi bwo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, dore ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bwakomeje kwiyongera.

Aba barobyi bavuga ko bitewe n’isambaza barya zibageramo zigatuma imibiri yabo ishaka gukora imibonanompuzabitsina dore ko benshi bitabakundira kwifata, bityo bagasaba kwegerezwa udukingirizo kugira ngo barusheho kwirinda, cyane ko biyemerera ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri aka gace bukomeje gukaza umurego.

Umwe mu baturage aganira na RadioTv10 dukesha iyi nkuru yagize ati “Iyo udusambaza tukiva mu Kivu nyine dutera ubushyuhe, ubwo ni ukuvuga ko bariya bantu baba hariya ku Kivu ni ukubongerera bakagira udukingirizo kuko umubiri ni ikindi kintu. umubiri ufatwa ku buryo butateganyijwe, hakabayeho udukingirizo, hagakorwa n’ubukangurambaga bwinshi kugira ngo bashobore na bo kwirinda.”

Undi nawe ati “Iyo bomotse mu gitondo [abarobyi b’isambaza] bateka isambaza bakarya kandi isosi y’isambaza itera ubushyuhe. Bityo rero abenshi muri bo bikarangira bagiye gushaka abo baryamana kuko baba bumva ubushuhe bwabaye bwinshi mu mubiri wabo.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganyezu Oreste, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko hagiye kurebwa icyakorwa kugira ngo haboneke serivisi z’udukingirizo ahahurira abantu benshi biboroheye.

Yagize ati” Iki kibazo twatangiye kukiganiraho n’abayobozi batandukanye twibaza ngo ese uburyo bwiza bwatuma ukeneye condom ayibona, ese hakorwa iki kugira ngo twongere twa tuzu dutangirwamo condoms? Kugeza uyu munsi dufite kamwe ariko ikigaragara ntabwo gahagije, icyo tugiye gukora ni uko tugiye kongera ahantu henshi ho gutangira udukingirizo”.

Icyakora, bamwe mu barobyi bavuga ko nubwo hari abakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bagerageza kubagira inama.

Kuva muri 2023 hirya no hino mu gihugu hari utuzu dutangirwamo udukingirizo 10 gusa, turimo turindwi two mu mujyi wa Kigali, na kamwe kamwe mu mijyi ya Huye, Rusizi na Rubavu.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame