#Kwibuka30: “Twibuke ibyadusenyeye ariko twiyubaka kugira ngo tutazabisubiramo” Pasiteri Antoine Rutayisire

 

Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze ko tugomba kwibuka kugira ngo tutazasubira muri biriya byashenye u Rwanda. Ibi Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024 mu Karere ka Huye ubwo hibukwaga abakoreraga ibigo byahurijwe mu kigo RAB bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Antoine Rutayisire mu gusobanura akaga u Rwanda rwanyuzemo yavuze ko atangazwa na bamwe bakibona mu ndorerwamo z’amoko nyamara yaroretse igihugu.

Yagize ati” Ngewe birantangaza iyo mbonye umuntu ukibona mu bututsi, akabubyinirira, undi akibona mu buhutu akabukunda, Ibi bintu byadusenyeye igihugu, mu bibyinirira ngo bizatumarire iki? mwisubireho uwicaye hano aziko akibibitse, aziko akibikunda abireke. Kuko ntabwo wambwira ko ubututsi hari icyo bwakumariye, uretse kukumarira abawe. ubuhutu uretse kugutera isoni n’icyimwaro ubuhutu bwakumariye iki? Mwaretse tukibera abanyarwanda, tukubaka igihugu cy’abanyarwanda ibyo bindi tukabireka”.

Pasiteri Antoine Rutayisire, yakomeje asaba abanyarwanda muri rusange ko bagomba kwibuka kugira ngo birinde amacakubiri, kandi bijyana no kwiyubaka kugira ngo batazasubira aho u Rwanda rwavuye.

Ati” Twibuke duhe abanyarwanda agaciro kangana, twibuke ibyadusenyeye ariko twiyubaka kugira ngo tutazabisubiramo,
tugomba kwibuka kugira ngo tube beza, kuko twabonye aho amacakubiri ashobora kugeza igihugu”.

Yasoje agira ati” Umwitozo w’abayobozi, ni uwo kureba ibi ngibi turi kuvuga ese turabyemeye? Icyambere si amakuru icyambere ni icyo tuyakoresha”.

Aha i Rubona mu gihe cya jenoside, uretse abari abakozi b’ibigo by’ubuhinzi n’ubworozi  bahiciwe, hari n’abaturage bahahungiye bizeye kuharokokera baza kuhicirwa.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi