Kuva nabaho ndababaye cyane navuye gusenga sanga mama arimo gusambana n’ umugabo ntazi. Mungire inama, nkore iki?

Data ni umugabo ukunda umuryango we, igihe cyose aba ahangayikishijwe n’icyadutunga, bikaba bituma hari igihe atarara mu rugo kubera akazi.

Nagiye gusenga mvira mu rugo rimwe na mama ariko ntabwo nigeze mubaza aho agiye, aho ntahiye nka saa munani, natunguwe no gusanga mama aryamanye n’undi mugabo ntazi, icyambabaje no kurenza ibyo nasanze bari mu cyumba cyanjye, ku buriri ndaraho, ku buryo nabaguye hejuru nkabura aho ndigitira.

Ninjiye mu gipangu nsanga haparitse imodoka ya RAVA, naketse ko ari nk’umuntu waje kureba papa, kuko iyo yiriwe mu rugo hari bagenzi be baza kumutwara bagiye nko gusoma rimwe, ubwo nabanje kwinjira mu cyumba cyanjye ngo mbike agakote nari nambaye k’imbeho ngo mbone kujya muri salo gusuhuza uwo nakekaga ko ari umushyitsi.

Mana we, nkinjira nakubiswe n’inkuba, n’umukobwa w’umukozi wari hanze nkeka ko atigeze amenya ibyo barimo, bishoboke ko yari azi ko bari muri salo.

Nyuma y’ibyo naragiye nicara muri salo ndarira kuko numvaga umutima wanjye wenda guturika. Hashize nk’iminota 20 nibwo numvise cya kigabo cyakije imodoka kiragenda, gusa naragiketse.

Ubwo mama yasigaye ampata ibitutsi, ngo mucungamo iki? Ngo ndi inkunguzi, ngo ngamije kumusenyera, ngo ubwo data azantunge nibyo nshaka,…. Mbese nagize ngo yanasaze. Ijambo rimwe na mubwiye nagize nti; ‘Niboneye ibyo data yigeze kugushinja ukamugira umusazi’.

Hari hashize amezi nk’abiri ashwanye na papa, uwo munsi yamubazaga umugabo bacuditse n’icyo bagamije, kubera ko papa atavuga menshi mama yitereye hejuru cyane, ngo amushinje uburaya, birangirira aho ariko papa amubwira ko azamuha ibimenyetso bifatika kandi ko atazamubabarira.

Nyuma yo kumufata, ubu nabuze icyo nkora, ndatekereza kubibwira papa nkasanga ritari bureme ndaba ndusenye burundu. Mama we afite ibimwaro birenze kuko naramwifatiye, aho kunsaba imbabazi akaba arimo kunyuka inabi.

Mungire inama, nkore iki? Ndababaye cyane, kubona data atajya aruhuka ashaka uko tubaho neza, mama we akirirwa amuca inyuma! N’uburiri bwanjye nasanze bakoreramo ibyo bishitani natinye no kuburyamaho. Ndababaye. Murakoze!

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.