Abakurikirana ikipe ya Gicumbi Fc bakomeje kugira impungenge z’iyi kipe ikina mu kiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru,nyuma y’uko kuri abakinnyi bamwe bitahiye ntibagaruke mu myitozo.
Bijya gutangira byatangiye havugwamo kwigumura kuri bamwe mu bakinnyi nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu,aho abakinnyi bamwe banafunzwe bazira kwigaragambya nyuma amakuru akaza avuga ko bamwe muri bo bajyanywe mu nzererezi.
Nyuma yaho nibwo hasohotse ibaruwa yirukana uwari Directeur Technique wayo Harerimana Eric,bamushinja kuba ariwe ntandaro yo kugumura abakinnyi ngo bareke imyitozo.
Nyamara n’ubwo bamuhagaritse,abakinnyi Gicumbi fc ifite niwe wari wabagizemo uruhare,nyuma y’uko yari impanutse ivuye mu kiciro cya mbere,hakabaho gusenya ikipe ikubakwa bushya aho hatoranyijwe abakiri bato hashakwa uko yaba ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano.
Amakuru ikinyamakuru kglnews yahawe ni umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe yavugaga ko komite nyibozi iyobowe na Niyitanga Desire yaba yarakoresheje umutungo nabi,ariyo ntandaro y’ubukene buyivugwamo.
Uwavuga aka wa mugani ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo,ntiyaba abeshye.
Munyemerere tugaruke Kuri ya makuru twavuze haruguru avuga ku ntandaro y’ubukene.
Ayo makuru aragira ati:”Kubera ubukene buri muri Gicumbi FC bwatewe n’imicungire mibi ya Komite y’ikipe yarakoresheje nabi amafaranga bahawe n’akarere arenga Miliyoni 55 mu mezi 3 gusa (Ukwa 11 – 12 kwa 2023 na Mutarama 2024) Ubu abakinnyi batashye mbere y’icyunamo banze kugaruka kubera amezi agiye kuba atatu badahembwa, hari ikibazo cy’uko baryaga nabi, nta nkweto bose bafite, abakinnyi 10 bahagaritswe burundu mu gice cya mbere cy’imikino,phase aller, kuwa kabiri taliki ya 10/04/2024 hari abari kuri Ferwafa barega Komite yabambuye. Abo ni bamwe bayikinagamo umwaka ushize n’undi witwa Nkirinkindi Sareh watanze ikirego muri Ferwafa na RIB umwe bahimbiye amasezerano, hari n’ibindi byinshi bigenda bimenyekana ibindi bitutumba nyuma yaho bahagarikiye uwari Directeur Technique bamurenganije kubera kubagira inama, aho kuzubakiraho bakamwikiza. Rero ukuri kuri kugenda kumenyekana. Imiyoborere mibi y’ikipe ya Gicumbi FC niyo iyigejeje habi kubera abayiyobora atari abanyamupira.”
Uretse ibi kandi ikinyamakuru Kglnews.com cyanavuganye n’uwari Directeur Technique Eric Harerimana avuga ko ngo kuba ikipe ititabira imyitozo abishyirwaho nyamara ntaho agihuriye n’ibikorwa by’ikipe.
Ati:”Njyewe ntaho nkihuriye n’ikipe ibyayo ntibindeba sinzi impamvu babinzanamo.”
Mu butumwa yanyujije mu rubuga rw’abanyamuryango ba Gicumbi fc busa nk’uburimo uburakari yasabye bamwe mu bagize komite kureka gukomeza kumushyiraho amakosa yose agaragara muri iyo kipe.
Bwagiraga buti:”Ndihanangiriza ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi cyane cyane SG Antoine na Président wayo Desire Niyitanga barimo kugenda bavuga indimi ebyiri ngo nagumuye abakinnyi kwanga kuza gukina. Ndakeka sindi umwana mu mupira yewe no kubuzima busanzwe mfite byinshi mbamo kandi bifitiye sociéte nyarwanda akamaro. Rero kunsezerera mu’ikipe ni kimwe, ntacyo gifite uko kizakemuka no kuyobora burya si mu magambo cyangwa kugira akarimi karyoshye gusa, ahubwo bijyana n’ibikorwa bizima ndetse no gukorera hamwe n’icyo gitera kugera kure, surtout gucunga ibya rubanda neza niho ruzingiye . Rero byazagorana kubana muri ubu buryo kuko ikipe ndakeka ari iya rubanda si akarima ka bamwe ku buryo bakumva ko bakora ibyo bashaka kenshi bitanoze ndetse bagakomeza kumva aribo kamara no guhutaza abandi boroheje. Rwose bagire kubaha (respect) bitari ibyo (sinon) iyo habuze umuhuza hari ubutabera gukemura ibibazo by’akarengane. Mbivugiye aha k’urubuga rw’abanyamuryango n’abayobozi b’akarere ndetse na Njyanama y’akarere n’izindi nzego kuko ikipe ibereyeho guhuza abaturage b’akarere kurusha ko hari abumva ba batanya kubera wenda inyungu zabo. Murakoze.”
Ikinyamakuru kglnews.com kimaze igihe gihamagara umuyobozi w’ikipe Bwana Niyitanga Desire ariko yanze kwitaba Telefone ye kugeza twandika inkuru.
Ikipe ya Gicumbi Fc ifite umukino wa Shampiyona kuri uyu wa gatandatu kuri stade y’akarere ka Gicumbi aho irakira ikipe ya Vision Fc ihagaze neza,gusa icyo kwibaza ni iki,ese ikipe irahari yo gukina?
Kglnews.com yavuganye na bamwe mu bakinnyi batashatse ko imyirondoro yabo igaragara mu itangazamakuru bayemerera ko aribwo bari kwerekeza I Gicumbi bagiye gukina ubwo hari muri saa Moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 20 Mata 2024.
Ati:”Sha wumve ko aribwo njyeze i Gicumbi
gutya
ngo nje gukina ariko
Sha nabwo ni ugutanga abagabo kuko
nya myitozo pe.Twigiriye mu kiruhuko kuko nta mafaranga baduhaye,duhita twigumirayo ubuzima biragoye cyane.”
Hirya no hino mu mbuga zo mu karere ka Gicumbi usanga haba hibazwa icyabaye ngo amakipe yabo yisange mu bukene butigeze bubamo.
Urugero twavuga nk’ikipe ya Gicumbi Handball Team yari yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino yari yatwaye igikombe nyuma yo kucyambura Police HT,ikitwara neza mu mikino Nyafurika aho yatahukanye umwanya wa Kabiri ariko mu itangira rya shampiyona y’uyu mwaka,yatangiye isubikisha imikino kubera itari yakabonye abakinnyi.Ubwo ntabwo tugarutse ku ikipe y’abagore y’Inyemera uburyo isigaye itsindwa ibitego 8_0 nyamara yari ikipe ihanganira ibikombe,yewe mu minsi ishize Kglnews.com yabagejejeho inkuru y’uburyo abakinnyi bayo banze gukora imyitozo bagakubitw.Uwavuga ibyo muri Gicumbi ntiyabivamo kuko ubwo amakipe y’abantu bafite ubumuga yo izi nkoni yarazimenyeye,aho Gicumbi Stars igerageza uko ishoboye mu ngengo y’imari ya Miliyoni Eshanu.
Ibi byose abakurikirana imikino basanga hakenewe ko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwicara bugasesengura ibibazo hamwe,hakarebwa icyakorwa kugira ngo bareke kuba iciro ry’imugani.
Tariki ya 21 Mutarama 2024,ubwo ikipe ya Gicumbi Fc yari yakiriwe n’akagera I Rwinkwavu umukino ukarangira ikipe ya Gicumbi itsinze ibitego 4-0,umunyamabanga wayo Dukuzimana Antoine uzwi ku izina rya Birabakoraho yavuze ko asanga Ubuyobozi bw’Akarere bubongereye ubushobozi iyi kipe ntacyo itakora kuko ngo ishoboye.
Ati:”Icyo twasaba Akarere n’ukudushyigikira bakatwongera ubufasha kuko Urabona ko rwose ikipe ishoboye.Nibwo tukiyitangira kuko bitewe n’ibyabaye umwaka ushize ubwo twakinaga na Gorilla twahise twicara nka komite turavuga ngo reka twubake ikipe bundi bushya,urabona ko aba bana batanga ikizere.”
Ikipe ya Gicumbi Fc irakira Vision Fc,icyo nabibutsa nuko izi kipe zose umwaka ushize w’imikino ubwo Gicumbi fc yasabwaga gutsinda igahita izamuka mu kiciro cya mbere,Vision yarayihagamye bigumana mu kiciro cya kabiri nyamara byari byavuzwe ko amakipe yombi hari ibyo yumvikanye.Nasoza nibaza nti se Gicumbi fc irabona abakinnyi bakina uyu mukino cyangwa iraterwa mpaga?