Umusore wari uvuye mu kandi karere yerekeza i Karongi ikivu cyamwimanye ataragerayo

 

Mu karere ka Karongi, mu murenge wa Bwishyura, harohamiye umusore witwa Eric, ukomoka mu karere ka Rutsiro, ubwo yari mu kiyaga cya Kivu ari koga, ahita anahasiga ubuzima.

Ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, tariki 19 Mata 2024 nibwo aya makuru yamenyekanye, atanzwe na bagenzi be bari bajyanye koga, nibwo Polisi yo mu mazi yahise yihutira gutabara, ku bwamahirwe make basanga ya pfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture yahamije amakuru y’uru rupfu, anasaba buri muturage wese kujya ajya koga yambaye umwambaro wabugenewe (Life Jacket), atitaye ko azi koga.

Ati “ Uwo musore yarohamye ubwo yarimo yoga mu kiyaga cya Kivu na bagenzi be ari nabo batanze amakuru, Polisi yo mu mazi niyo yarohoye umurambo wa nyakwigendera.”

S.P Karekezi yakomeje agira ati “Kabone nubwo waba uzi koga ku bw’umutekano wawe ukwiriye kwambara umwambaro wabugenewe, cyane ko nta muhanga w’amazi ubaho, hari ubwo wajya koga ukajya kure ugafatwa n’imbwa bigatuma urohama ugatakaza ubuzima.”

Kuri ubu murambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibuye, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro