KNC yongeye guhahamura umutoza Haringingo Francis amubwira ibitego azamunyagira, anavuga amagambo akomeye kuri Jean Fidele yatumye abafana ba Rayon Sports bacika ururondogoro

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka Imfurayiwacu KNC akaba ari Perezida wa Gasogi United yavuze ko Rayon Sports azayitsinda atayibabariye maze ikitekerezaho.

Ku munsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Gasogi United izacakirana na Rayon Sports mu mukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi.

Mbere y’uko bahura Umuherwe KNC yavuze ko azanyagira Rayon Sports maze ikajya kwitekerezaho, ndetse akaba yavuze ko iyi kipe idafite abakinnyi bakomeye nk’abo Gasogi United ifite, ikindi akaba yaravuze ko uburyo Rayon Sports itsinda imikino ari uburyo butanyuze mu mucyo.

Biravugwa ko mu gihe Haringingo Francis Christian yatsindwa umukino wa Gasogi United azahita yerekwa umuryango uyisohokamo bitewe n’uko azaba atakaje umukino wa 3 wikurikiranya.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 mu gihe ikipe ya Gasogi United irangajwe imbere n’umutoza w’Umugande Paul Kiwanuka iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?