Umuzi w’ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali Bus ukomeje kuba akasamutwe nogutera inkeke abagana iyi servise

Mumasaha ya Nimugoroba cyangwa mumasaha ya mugitondo mugihe abantu barikujya no kuva mukazi iyo ugeze ahategerwa imodoka utungurwa no kuhasanga ibimeze nk’ibitangaza bidasanzwe aho usanga abagenzi ari benshi cyane ndetse rimwe na rimwe ugasanga ntanimodoka n’imwe iri muri Gale nyamara abazikeneye ari uruvunganzoka ndetse bagakomeza kwiyongera uko amasaha agenda akura abantu barangiza akazi ariko bagenda biyongera.

Ikikibazo kimeze nk’icyamaze kuba ingutu haba kubafite ibigo bitwara abagenzi ndetse no k’umujyi wa Kigali, bakomeje kugaragarizwa ibibazo bikomeye abagenzi bahura nabyo birimo kuba bategereza imodoka bakamara umwanya munini cyane kandi nyamara hari ababa bafite izindi nshingano nyuma y’akazi ariko zikaburizwamo kubera ikibazo cyo gutinda ahategerwa imodoka kubera ubuke bw’imodoka ziba ziri aho basanzwe bazitegera kandi mubyukuri abakenera izi services ari benshi cyane.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali News yageraga ahategerwa imodoka ho mumujyi wa Kigali ahazwi nka Down town, twahasanze imirongo miremire y’abagenzi ariko imodoka zo zikaba zari nkeya cyane. umwe mubagenzi witwa Nsekanabo David yagize ati” twebwe dutaha Kabeza usanga kugirango imodoka izaze biba ari ikibazo, nawe urikubibona ko hano hari abantu batandukanye, hari ababyeyi bicaye barambije kandi mubyukuri tuba tuvuye kukazi tunaniwe. wenda twebwe nk’abagabo twakwihangana, ariko mwibuke ko nk’abagore baba bafite inshingano zo gutaha bakajya kureba uko urugo rwiriwe, bakareba abana, yego ni uburinganire ariko burya akenshi umugore ataha yihuta ngo ajye kureba abana ariko nyamara yagera hano ugasanga Imodoka ibaye imbogamizi.”

Abaturage bose bagerageje kuvugana n’itangazamakuru bagiye bagaragaza imbogamizi bahura nazo kubera iki kibazo kimeze nk’icyabaye akasamutwe, ariko nyamara umuzi w’iki kibazo akaba aruko isoko ryo gutwara abantu ubwo ryatangwaga kubigo byabitsindi ritakomeje kuba rihagaze hamwe ahubwo ryakomeje gukura ariko nyamara abashoramari bo bakaba batarakomeje kongera ibinyabiziga byabo nkuko isoko ryakomeje kwiyongera.

Twagerageje kumva icyo banyiri ibigo bavuga ariko baba bafite ibigo bitwara abagenzi ndetse na Rura yeme n’umujyi wa Kigali bakaba batigeze bitaba telephone yacu ubwo twageragezaga kubahamagara ngo tubabaze amaherezo ya kino kibazo abaturage bahereye kera badahwema kugaragaza ko kiri mubibangamiye kurusha ibindi.

Related posts

Byagenze gute? Abaturage mu gihirahiro ibidasanzwe byagaragaye nyuma y’ uko leta ya Tanzania iciye amadolari y’ Amerika muri iki gihugu

Huye: Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa bishimiye guhura n’abo bakora ubucuruzi bumwe.

Abacuruzi bagaragaje inzitizi zituma ibyoherezwa mu mahanga bitiyongera