Rutahizamu w’Umunya-Cameroon ukinira ikipe y’igihangange muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kumvikana na Simba SC igiye kumutangaho akayabo

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Kone Felix Lottin ukinira ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana na Simba SC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania.

Uyu mukinnyi yageze muri AS Kigali mu mpeshyi y’uyu mwaka, kuva yayigeramo ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije gusa benshi mu bamaze kubona imikino micye amaze gukina bemeza ko ari rutahizamu ufite impano idashidikanywaho.

Amakuru dukesha Umunyamakuru Uwimana Clarisse ukorera Radio BB FM Umwezi, ni uko Kone Felix Lottin yamaze kumvikana na Simba SC ku buryo isaha n’isaha ashobora gushyira umukono ku masezerano.

N’ubwo amafaranga azatangwaho atari yamenyekana biravugwa ko ikipe ya Simba SC ishobora kumutangaho arenga miliyoni 100 z’Amanyarwanda, amwe agahabwa Kone Felix Lottin andi agahabwa AS Kigali asigaraniye amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho ifite amanota 30 mu mikino 14, mu gihe yarekura Kone Felix Lottin izahita ijya ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi imusimbuze undi rutahizamu uzaza kuziba icyuho cye.

Rutahizamu Felix Lottin Kone ni umwe mu bakinnyi batangiye kwitwara neza muri AS Kigali

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?