Kizigenza Heritier Luvumbu yateye umujinya bagenzi be nyuma yo kwemeza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza gutwara igikombe cya shampiyona kubera impamvu itangaje yashingiyeho

Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko Rayon Sports itazapfa gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe ubuyobozi butari gutanga umushahara neza.

Mbere y’uko Rayon Sports icakirana na AS Kigali bamwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu na Essomba Leandre Willy Onana babwiye umutoza ko kuba batari bahembwa bishobora kuzabaviramo gutakaza igikombe.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza gutwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kuko butari gutanga umushahara uko bikwiye.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yari yahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare 2023, gusa iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 49.

Related posts

Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?