Dore icyatumye umugabo yiyamburira ubuzima kwa Sebukwe nyuma yo kuba byateye urujijo benshi

Muri Tanzania, Umugabo yagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe wari warahukanye barabyanga ahita afata icyemezo cyo kuhiyahurira.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 mu ntara ya Kisii, amakuru avuga ko uwo mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we bituma yahukana.

Nyuma yaho umugore yahukaniye, umugabo yagiye kwa Sebukwe gucyura ariko  habanje kuba ibiganiro ku mpande zombi hagati y’umugabo no kwa Sebukwe ibiganiro bya shoje uwo mugabo bamwimye umugore we ngo amutahane.

Uwo mugabo yatahanye umujinya w’umurandura nzuzi, ageze mu rugo ahengera bwije afata umugozi asubira kwa Sebukwe ahita amanika umugozi mu giti kiri mu muryango w’inzu Sebukwe araramo ahita yimanika.

Bwakeye mu gitondo basanga umukwe wabo ari mu mugozi yamaze kwitaba Imana.

Related posts

Gisagara: Nyuma yo guhugurwa, abahinzi b’umuceri biyemeje kurandura Malariya

Gisagara: Hatangijwe umushinga wa iCLM witezweho kugabanya itangwa rya serivisi mbi mu buvuzi

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!