Igisubizo Rutahizamu Essomba Onana yahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuza kumwongerera amasezerano bukamuha akabakaba miliyoni 50 cyatumye benshi barushaho kumukunda

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yasubije ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bazaganira ibijyanye no kongera amasezerano nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu rutahizamu uri kwitwara neza muri iyi minsi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuzaga kumwongerera amasezerano mbere y’uko ayo asanganywe agana ku musozo.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko Essomba Leandre Willy Onana bigoranye ko yazongera amasezerano kuko hari amakipe atandukanye akomeye ari kumwifuza.

Essomba Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 10 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda