Kirehe: Umusaza ushaje wanduranyaga uwo bashakanye , yamuhengereye amukubita ishoka mu gatuza ahita akizwa n’ amaguru.

Ku wa 12 Kanama 2023 nibwo mu Karere ka Kirehe Umurenge wa Kigina Akagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Kagega hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugore w’imyaka 48 y’amavuko aho bikekwa ko yishwe n’umugabo we wari ugeze  mu zabukuru bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukubise ishoka mu gatuza agahita atoroka.

Inkuru mu mashusho

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bukurikiranye umugabo w’imyaka 60 ku cyaha cyo kwica uwo bashakanye w’imyaka 48 aho urupfu rwa nyakwigendera rwatangajwe n’abana babo nyuma yo gusanga umurambo we imbere y’uburiri yararagaho n’umugabo we, iruhande hari ishoka iriho amaraso, bagashinja ise ubabyara kuko bwakeye bakamubura, nyuma akaza gufatirwa mu Kagari ka Rwanteru mu Murenge wa Kigina.

Ukurikiranyweho icyaha yemera ko yamwishe ndetse akanavuga ko yari amaze umwaka atekereza kuzamwica ngo akaba yamuhoye kujya mu bandi bagabo.

Ubushinjacyaha buhereye ku mvugo z’abana b’uregwa, hagashingirwa no kuri raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yazize kuva amaraso aturuka ku gikomere cyari mu gatuza bwemeza ko uyuvmusaza ashobora gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko mu gatuza ariho yakubiswe ishoka bukaba bwasabye Urukiko ko rwakwemeza umugabo ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi, akaba yahanishwa igifungo cya burundu muri gereza, akaba atanagabanyirizwa igihano kubera ubugome bw’ indengakamere yakoranye icyo cyaha.

Bikaba biteganyijwe ko iburanisha ku rubanza rizakomeza ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeli 2023 rikazabera ahakorewe icyaha.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.