Rwamagana:Haravugwa inzoga urubyiruko rukunze kwita icyuma zikomeje guhitana abazinywa umusubirizo.

6110-06702681

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2023 Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ubwo bwatangizaga ubukangurambaga bwiswe “Free indeed” bugamije kurwanya ibiyobyabwenge. bwanatangaje ko habarurwa abantu batatu bamaze kicwa n’ inzoga zikunze kwitwa ibyotsi zo mu bwoko bwa rikeri(Riquor)

Inkuru mu mashusho

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Radjab  avuga ko muri aka karere naho hagaragara ikibazo cy’ibiyobyabwenge ariko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano babihagurukiye.

Uyu muyobozi kandi avuga ko mu Mirenge itandukanye iyo habonetse ibiyobyabwenge cyangwa inzoga z’inkorano babitwikira mu ruhame, akomeza avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge kandi yavuze ko hari abantu batatu bamaze kwicwa n’inzoga’. Yagize ati”Twagiye tugira ibibazo,abantu bagapfa nyagupfa, twagiye dushyingura abantu bakiri abasore,bagiye bategerwa na bagenzi babo inzoga.”

Yakomeje kandi agira ati”Uwa mbere yapfuye I karenge anyoye ‘icyuma’ cya kane yari yategewe na bagenzi be ni mu gihe kandi uwa kabiri yapfuye ifumbwe anyoye icupa rya gatatu aho hari bagenzi be bari bamutegeye, ibyuma bya “Moonlight”, umuntu wa gatatu yapfuye mu Murenge wa Rubona, nta muntu wamutegeye, bari gusangira n’abandi, anywa icupa rya ‘Moon Right” ari gusangira na Muramu we na se.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abantu kureka inzoga zishobora kubatwara ubuzima gusa abasaba kunywa gacye mu gihe byanze kuyireka burundu. Aho yagize Ati “Niba Kwihangana byamunaniye , nibura yanywa gake atagiye kwiyicisha inzoga, twabagira inama yo kunywa gacye, ntagere aho zimwica.”

Mu kiganiro n’umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) wungirije ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana ,asobanura ko nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha barwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko inzoga z’inkorano. Ati”Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage turazirwanya, aho zibonetse bagahanwa bakurikije amategeko uko abateganya, bagacibwa n’amande.”

Yasoje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe aho yagize Ati “Uwamaze gufatwa ntabwo byafatwa nk’aho ari gutanga amakuru kuko aba abikoze atari ku bushake bwe kereka uwitanze akibikoresha cyangwa yarabiretse ariko uwategereje ko inzego z’umutekano zimugwa gitumo, cyangwa agafatirwa mu cyuho, cyangwa bakamutangaho amakuru, we arabiryozwa.”

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza