Ibi bintu ugomba kubyirinda mu gihe ukibyuka mu gitondo.

Burya igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza ndetse w’ ingirakamaro k’ ubuzima bwawe. Tugiye kubabwira bimwe mu bintu ugomba kwirinda gukora ako kanya mu gihe ugikanguka.

1.Kwanga gufata Breakfast:Abantu benshi bakunze kuryamira, nyuma bakabyuka vuba vuba batinze, nuko bagatekera ibintu byose bahita bajya kukazi cyangwa mumirimo itandukanye bigatuma badafata ibyo kurya bya mugitondo, bakaza kurya bwakeye ngo mugitondo bumvaga badashonje.Ese kuki batatakaza igihe mugitondo barya? Ibi ni ukwibeshya cyane, mumasaha 2 ya mugitondo ukimara gukanguka, ni ngombwa gufata ibyo kurya kandi bifite ingufu cyane. Si ngombwa ko wumva ushonje kugira ufate Breakfast ihagije mu gitondo. Impamvu uba ugomba kurya nuko umubiri uba wakoresheje ½ cya Calories.

Calories ni ingufu dukura mubyo tuba twariye. Mugihe utariye ngo ubone ingufu zihagije, umubiri wawe ntushobora kubona uburyo bwiza bwo gukoresha ibice by’imbere mumubiri wawe ndetse no gutuma ubushyuhe mumubiri wawe buguma kukigero kiringaniye. Ibi bikaba cyane mukugira imirimo uri buze gukora kumunsi uze kuyikorana ibakwe ndetse n’ingufu zihagije.

2.Kuguma mu buriri uri kuri telefone( Smartphone):Hafi abantu bose ntibajya bashaka gushyira kure Smartphones zabo , buri wese aba yumva yayiyegereza buri gihe. Usanga twirirwana nazo umunsi wowe, ndetse tukazishyira no mumashuka nijoro. Ni byiza ko ugihe kuryama telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye. Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icyambere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Mesaage batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook , instagram ndetse na Emails .Gusa iki ni igitekerezo kibi. Ni byiza kubyuka wumva utuje ndetse utekanye. Nibyiza ko mugihe ukangutse utagomba gukora kuri Telefone yawe mbere y’ iminota 30. Ibi bizatuma usinzira neza nijoro kandi bigufashe gutangira imirimo y’ umunsi neza kandi n’ ingufu nyinshi.

3.Kunywa ikawa mugitondo: Abantu benshi banywa ikawa nk’ uburyo bwo kongera imbaraga mumubiri. Mu gitondo , umubiri uba ufite stress kandi ikawa iba yifitemo Cortisol yongerera umubiri stress. Umuco wo kunywa kawa mu gitondo , uzatuma uba umunebwe ndetse umubiri wiyumvemo ubwoba. Iki kinyobwa giteza ibibazo iyo ugifashe mu gihe mugifu ntakintu kirajyamo. Ubwo rero, mumasaha 3 ukimara kubyuka byaba byiza uretse kunywa ikawa.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.