Kirehe: Gitifu na SEDO barashinjwa n’abaturage kubaka amafaranga.

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu wa Cyambwe mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bavuga ko batanze amafaranga yo kugura irangi ngo basigirwe inzu zabo, bamwe bayaha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, abandi bayaha SEDO, ariko barategereje baraheba.

Aba baturage batujwe mu Mudugudu wa Cyambwe bavuga ko basabwe n’ubuyobozi bw’Akagari gutanga amafaranga 17 500 Frw byo kugura irangi ryo gusiga inzu zabo, gusa bamwe muri bo ngo batunguwe n’uko hari abahawe iri rangi abandi bararibura kandi barishyuye bakaba basaba kovbagashwa n’abo bakarihabwa.

Umwe yagize ati “Ba Gitifu batwakaga amafaranga ibihumbi 17 ngo batuzanire amarangi, none amarangi bamwe barayabonye twebwe na n’ubu unwaka urarangiye.”

Undi ati “Batubwiye ko irangi ryabuze amezi agera muri ane….urumva ko natwe turimo turahomba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste yemeye ko hari imiryango itarabona iryo rangi, ariko ngo bAgiye kubikurikirana bamenye icyabiteye.

Yagize ati “Hari imiryango itanu yatanze amafaranga ngo bayishakire amarangi, hari Paroduwi ituma irangi bakeneye kumwe barivanga itaraboneka. Ariko ndakomeza nkurikirane numve aho byapfiriye.”

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro