Amwe mu matsinda yakanyujijeho mu muziki nyarwanda nyuma akaza kuzima burundu

Kuva mu mwaka wa 2007 ubwo umuziki nyarwanda warutangiye kugera ku rundi rwego, hatangiye kuvuka amatsinda agiye atandukanye aho abantu b’umubare runaka bihuzaga bagakora indirimbo ndetse muri iyo myaka nibwo havutse amatsinda menshi yakoraga umuziki.

Muri urwo ruhuri rw’amatsinda yavutse muri icyo gihe, amwe yagiye asenyuka atarenze umutaru gusa hari n’andi yahiriwe n’urugendo bigarurira imitima ya benshi karahava.

Gusa n’ubwo bahiriwe muri icyo gihe kugeza ubu bamwe bamaze gusenyuka abandi baburiwe irengero.

1. Urban Boys

Iri ni itsinda ryari rigizwe n’abasore batatu Safi Madiba, Nizzo Kaboss ndetse na Humble Jizzo biyitaga abanyamugi bitewe n’imyambarire y’abo no gutereta zimwe mu nkumi Zari zikomeye mu mugi wa Kigali.

Ni itsinda ryatangiriye umuziki wabo mu karere ka Huye yahoze yitwa Butare hahoze ari igicumbi cy’imyidagaduro maze baragenda barahirwa bigarurira imitima ya benshi haba mu mugi wa Butare ndetse no mu gihugu hose. Aba basore bamaze kubona ko hari aho bamaze kugera baje kwagurira ibikorwa byabo mu mugi wa Kigali.

Nubwo bari bakunzwe, gusa ariko hagati yabo hakundaga kuvuka amakimbirane hagati ya Safi ndetse na Nizzo yaturukaga ku bwumvikane buke ndetse rimwe na rimwe bafatanaga mu mashati gusa nyuma basabanaga imbabazi nk’uko byatangajwe na Muyoboke Alex wari umujyanama wabo (Manager).

Uku kutumvikana byatumaga rimwe na rimwe Safi Madiba yivumbura agashaka gukora ku giti ke nko mu mwaka wa 2012 na 2013 haburaga gato ngo risenyuke gusa bakaza kungwa na Alex Muyoboke.

Gusa ntibyaje kubahira kuko mu mwaka wa 2017 iri tsinda ryaje gusenyuka ku mugaragaro, ubwo Safi Madiba yarivagamo akajya gukora ku giti ke. Nizzo na Humble Jizzo bakomeje guhanyanyaza ariko biza kurangira nabo bacitse intege.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nka Bibaye, Kelele, Ntabwo ndi indyarya, Reka mfukame n’izindi zitandukanye.

2. Dream boys

Iri ni itsinda ryari rigizwe n’abasore babiiri aribyo Nemeye Platin ndetse na Mujyanama Claude (TMC). Aba bombi bakaba bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka kuva bakiga mu mashuri yisumbuye.

Iri tsinda ryavutse mu mwaka wa 2008, ubwo aba bombi bari basoje amashuri yabo yisumbuye biyemeza kwishyira hamwe bakora iri tsinda baryita Dream boys bishatse kuvuga ko ari abahungu b’inzozi cyangwa bafite inzozi. Muri uyu mwaka nibwo bahise bajya kwa Producer Lick Lick abakorera indirimbo yabo ya mbere.

Aba nabo baje guhirwa bigarurira imitima ya benshi ndetse akenshi wasangaga iri tsinda rihanganye na Urban boys yariyoboye muri iyo minsi.

Urugendo rw’aba bombi ntirwaje kubahira, kuko aba nabo mu mwaka wa 2018 twatangiye kubabura ndetse baza gutangaza ko ubu bamaze gutandukana. Aha TMC yaragiye muri America naho Platin we akomeza gukora umuziki ku giti ke.

Iri tsinda naryo ryamamaye mu ndirimbo nka Uzambarize mama, Tujyane iwacu, n’izindi.

3. Charly na Nina

Ni itsinda ry’abakobwa babiri (Charly na Nina) batangiye kwamamara mu mwaka wa 2014.

Aba bakobwa bari basanzwe bafasha abahanzi ku ririmba muri Primus Guma Guma aribwo batangiye kumenyekana cyane ndetse bagenda bakora ibiraka byo kuririmba mu tubari dutandukanye gusa baje gufata ikemezo cyo gukorana mu mwaka wa 2013 aha bahise bajya mu nzu ifasha abahanzi ya Decent Entertainment yashinzwe na Alex Muyoboke ndetse ahita yiyemeza no kubabera umujyanama (Manager).

Aba barakunzwe karahava babifashijwemo n’indirimbo zabo nk’indoro bakoranye na Big Fizzo, Owoma, Try me n’izindi.

Mu mwaka wa 2018 nibwo batandukanye na Alex Muyoboke biyemeza kujya bicungira umutungo wabo gusa kuva batandukana batangiye kugenda babura mu muziki nyarwanda kugeza n’ubu aho bivugwa ko bari muri America aho bagiye gukomereza amasomo yabo.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu