Gisagara/Save: Barembejwe n’ ubujura bukorwa n’ abashaka amafaranga bajyana mu nzoga z’ inkorano

Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Save bavuga ko barembejwe n’ubajura bukabije bw’imyaka,ndetse bakanatobora amazu ya bamwe bakabiba ibyo bejeje , kugira ngo babone amafaranga bajya kugura inzoga z’inkorano bavuga ko zinyobwa muri aka gace, bagasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bubikoraho.

Mu kiganiro bamwe mu baturage bo muri uyu murenge bagiranye na Kglnews bagaragaje bimwe mu byo bakunze kwibwa nicyo bifuza ko ubuyobozi bwakora

Uyu yagize ati “Bariba bya hatari, ibigori, ibitoki byose bariba nta na kimwe basize, conteri z’ivomero na za Robine zazo, insinga z’amashanyarazi byose barabyiba bya hatari”.

Undi muturage we yagize ati ” Twebwe rwose tujya gusarura dutanguranwa ngo batabitwiba” yakomeje avuga ko hari nk’abantu bazinduka biyicariye ntacyo bakora nyamara bo biriwe mu murima bahinga bashakisha nyamara wababona mu yandi masaha ugasanga nibo basinze bariye kandi bahaze.

Ni ikibazo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwahagurukiye ngo kuko mu minsi yashize hafashwe abenga inzoga z’inkorano ndetse hanafatwa bamwe mu bakekwa mu bujura, ariko kugira ngo bicike abaturage basabwa kwicungira umutekano ndetse no gutanga amakuru ku bagaragara muri ibyo bikorwa nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, abivuga.

Yagize ati “Mu bujura naho tumaze gufatirayo abantu batari bakeya barafungwa icyo twasaba abaturage ni ukwicungira umutekano kuko ahashoboka hose nk’ubuyobozi tuba twashyizeho irondo kandi n’irondo rya kumanywa rirashoboka, kwiba ntaho batiba ahubwo abo biba nibafatwe abo bafashwe bahanwe kandi ubucuruzi buba butemewe abo nabo babikora bafatwe mu badutungire urutoki bahanwe”.

Uretse ubujura muri aka gace, abaturage bavuga ko butizwa umurindi n’inzoga z’inkorano ngo sibyo gusa kuko iyi nzoga abayinyweye iyo bamaze gusinda bateza umutekano muke aho batuye ndetse no mu miryango yabo ibyo baheraho bifuza ko ibi bibazo byahagurukirwa kugira ngo bicike.

Nshimiyimana Francois i Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.