Kigali: Umukobwa yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi ine benshi bibaza icyaba cyaramwiciye mu nzu

 

Umukobwa witwa Daria warutuye mu mudugudu wa Kanyinya, akagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi yaramaze iminsi ine yarabuze gusa uko yaburaga bagakomeza kumushakisha ndetse na Telephone ye bayihamagara igacamo.

 

Ibi byamenyekanye ejo kuwa 5 tariki ya 09 Kamena Aho bahamagaye telephoni ye bakumva isonera mu nzu nyamara bamugeraho bagasanga yararangije kwitaba Imana ari mu mugozi bikekwa ko yaba yariyahuye.

Inkuru mu mashusho

 

Bamwe mu baturage bahageze bavuga ko uyu mukobwa uri mu kigero k’imyaka 25 y’amavuko bigaragara ko Yaba yaramaze nk’iminsi itatu apfuye Kandi ko kwiyahura kwe Yaba yarabitewe n’amagambo Yaba yarabwiwe n’abo basangiraga inzoga cyane ko Aho bikekwa ko yiyahuriye bahasanze inzoga z’irimo na za Konyagi.

RIB yakoze iperereza kuri iki kibazo ndetse n’imodoka ya Polisi igenewe gutwara imirambo niyo yatwaye umurambo w’uyu Nyakwigendera Daria.

Ku rundi ruhande abaturage bavuga ko uyu mukobwa yaje gushwana n’umusore bakundanda nyuma yo kurara yishimana n’inshuti ze mu ijoro ubwo Rayon Sport yahagizaga ikipe ya APR Fc ikayitwara igikombe cy’amahoro.

BTN Tv dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje gushakisha ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi ngo yumve icyo bwavuga kuri iyi nkuru gusa ntibyabakundira.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3