Inkuru itari nziza,  umusore ugeze mu myaka yo gutunga umuryango nawe akishimira kugira urubyaro , umurambo we wasanzwe mu kivu.

Mu mudugudu wa Maseka,  Akagari ka Kibogora mu  Karere ka Karongi,  haravugwa inkuru ibabaje aho umusore w’ imyaka 39 y’ amavuko yasanzwe yashizemo umwuka.

Amakuru avuga ko umurambo w’ uyu musore wasanzwe mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke mu mazi y’ ikiyaga cya Kivu ,  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09.06.2023.

Inkuru mu mashusho

Uyu nyakwigendera yitwa Niyomugabo Jean Paul avuka mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo bwabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko ayo makuru ari yo, buvuga ko bwamenye imyirondoro ya nyakwigendera buyivanye kuri bimwe mu byangombwa yari afite.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo,  Cyimana Kanyogote Juvenal,  ati Umurambo wakuwe mu mazi dusanga ari umugabo witwa NIYOMUGABO Jean Paul w’imyaka 39, avuka i Karongi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikarita yari afite mu mufuka, ari iya Cooperative yitwa COOTHEGIM ikorera mu murenge wa Twumba, akarere ka Karongi zone Rwankuba, Hangar Nyarushekera.

Uyu musore ngo yarohamye yambaye imyenda, ipantaro y’umukara, inkweto z’umukara, agapira k’umukara n’umweru n’agakoti karimo umweru n’umukara, n’amasogisi y’umuhondo n’icyatsi kibisi, nta bikomere yari afite.

Cyimana Kanyogote Juvenal Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo yatangaje ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwahageze, kuri ubu Umurambo wajyanywe mu Bitaro bikuru bya Kibogoro gukorerwa isuzumwa.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3