Kigali: Abantu bose batunguwe imodoka yaguye hejuru y’ inzu benshi bagize ubwoba

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024, nibwo bamwe mu baturage  batuye mu murenge wa Remera, wo mu karere ka Gasabo,  mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona imodoka hejuru y’inzu, nk’uko ababibonye babitangaje.

Umusore umwe yagize ati ‟Ibi bintu byabaye mpari, umuseriveri wa Hoteli bamusabye gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, niba yikanze ko feri yahindutse umuriro, twagiye kubona tubona imodoka hejuru y’inzu, ni amakuru asekeje kandi anababaje”.

Iyo mpanuka yabereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho ishobora kuba yatewe n’umushoferi utakoresheje neza uturebanyuma (Rétroviseurs), nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabitangarije Kigali Today.Yagize ati ‟Mu bigaragara byatewe n’uburangare, imiyoborere mibi no kudakoresha neza uturebanyuma (rétroviseurs), mu gihe shoferi yavaga muri Parikingi”.

Arongera ati ‟Nta muntu iyo mpanuka yahitanye, nta n’uwakomeretse, hangiritse inzu yonyine. Abantu batwara ibinyabiziga nibagire ubwitonzi, birinde amakosa yo mu muhanda ayo ari yo yose yateza impanuka”.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro