Amahoro yabonetse, ariko turacyafite Ikibazo gikomeye kandi kirimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga_ bamwe mu batuye Minembwe

Nyuma y’imyaka umunani y’uruhuri rw’ibibazo by’umutekano muke, abaturage bo mu Minembwe, ahazwi nk’umurwa mukuru w’imisozi miremire y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo, bongeye kubona ituze nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho ufashe aka gace. Nubwo bishimira amahoro n’umutekano, abaturage baracyahangayikishijwe n’ibura ry’ibicuruzwa by’ibanze birimo isukari, umunyu, amavuta yo guteka n’amasabune.

Bamwe mu batuye Minembwe baganiriye na Minembwe Capital News bagaragaje impungenge zabo, bavuga ko nubwo amasoko akora uko bisanzwe, ibicuruzwa by’ingenzi bitagihagera. Umwe muri bo yagize ati: “Amahoro n’ituze turabifite. Twirwaneho kuva yafata Minembwe yaduhaye amahoro, ariko tugowe no kubura isukari, amavuta yo kurya, umunyu n’amasabune.”

Amasoko akomeye nka Kiziba, Minembwe Centre na Bidegu akomeza gukora, ariko abacuruzi ntibakibasha kubona ibicuruzwa nk’uko byari bisanzwe. Iri bura ryatangiye kugaragara nyuma y’aho igice cya Mulima—inzira yonyine ihuza Minembwe na Baraka—cyafashwe n’Ingabo za Congo FARDC. Iyi nzira yari isanzwe ikoreshwa n’abacuruzi bavaga i Bukavu na Uvira, bamwe bakahanyuza ibicuruzwa mu ndege, abandi bakabyambutsa n’imodoka banyuze i Baraka. Gufungwa kw’iyi nzira byahagaritse ubucuruzi, bituma abaturage ba Minembwe basigara mu bwigunge.

Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwatangaje ko buzi neza iki kibazo, ariko ko ibyiringiro biri mu kwigira kw’abaturage. Brigadier General Charles Sematama, umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, yabwiye abaturage ati: “Byose tuzabibona ku mututu, kandi ntiducitse intege, ibyiringiro byacu biri ku Mana.”

Nubwo Minembwe yagarutsemo ituze, ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa gikomeje kuba ingorabahizi ku baturage. Kugeza ubu, biracyasaba kureba uko imbogamizi z’ubucuruzi zakemurwa kugira ngo iterambere ry’akarere ritadindira muri ibi bihe bigoye.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu