Mbere yo kujya mu rukundo banza urebe niba bino ubyujuje,utazisanga urimo kuririra mu myotsi

 

Abantu benshi bifuza kumenya uko bashobora kwinjira mu rukundo kandi rukababera rwiza, ariko ni ngombwa kumenya neza ibyo utegereje ndetse n’uburyo bwo gutangira urukundo rufite intego. Mu gihe ushaka urukundo, hari byinshi byo gusuzuma no gutekereza mbere yo gufata icyemezo cyo gukunda. Dore zimwe mu nama z’ibanze zagufasha gutangira umubano uhamye, mwiza, kandi wubatswe ku bushake bw’impande zombi.

1.Menya Uwo Uri We:Mbere yo gutangira gukundana, ni ngombwa kumenya neza uko wiyumva n’ibyo ushaka. Ibi bizagufasha kumenya niba witeguye kuba mu mubano, ndetse no guhitamo neza uwo mwaba mukundana.

2.Waba Ushaka kujya mu rukundo?Buri gihe, fata umwanya wo kwisuzuma mbere yo kwinjira mu rukundo. Ni ngombwa kumenya niba urukundo ari ikintu ukwiye muri iki gihe cyawe. Ntukajye mu rukundo kubera gutinya kuba wenyine cyangwa gushyirwa ku gitutu n’abandi.

3.Ntugakunde kugira ngo uryamane n’umuntu:Niba ushaka urukundo kubera gusa gukora imibonano mpuzabitsina, ibi ntabwo bizatuma umubano uba ukomeye. Kugira umubano ukomeye bisaba ubushuti, kumvikana, no gukunda kubana n’uwo muntu mu buryo bwimbitse.

4.Menya ubyo ukeneye mu rukundo:Kugira ngo umubano ube mwiza, ugomba kumenya neza ibyo ukeneye.

5.Menya ibyo utakwemera mu rukundo:Muri buri rukundo, hari ibintu tudashobora kwemera, nk’imyitwarire idakwiye, kutagira ubushake bwo kubana, cyangwa kutubahiriza ibyo wifuza. Ibi nibyo bita ’deal-breakers’ kandi ni ngombwa kubimenya mbere yo kugirana urukundo n’umuntu.Kubaka rukundo rukomeye bisaba ubwitonzi, kumva neza ibyo wifuza, n’ubushake bwo kubaka urukundo rukomeye kandi rwubatswe ku bwubahane n’ubusabane. Rero, ujye utekereza neza mbere yo kwinjira mu rukundo kandi ubyitwaramo mu buryo buhuje n’icyo ushaka kugeraho.

Related posts

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.

Abasore bakunda kubahwa: Bikore biratuma wigarurira bakobwa