Kayonza:Nta gikozwe ubuzima bwabo burakomeza kujya mu kaga

Abatuye mu nkengero z’umujyi wa Kayonza bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga bitewe nuko ku muhanda nta matara ariho.Urugero ni urw’abakoresha umuhanda uca haruguru y’akarere werekeza mu masangano y’umuhanda harimo ujya mu murenge wa Mwili ndetse n’uwerekeza mu mujyi rwagati.
Abaturage baganiriye na kglnews.com bahuriza kukuba nta matara arimo bahanyura bikandagira kuko ngo abajura bashobora kuhakwamburira cyangwa bakakuvutsa ubuzima.

Umwe mu baturage yagize ati:”Kuva saa kumi n’ebyiri kuzamura ntiwanyura hano kuri dialogue,haba hari umwijima uteye ubwoba.Hano hantu abajura bifashisha uno mwijima noneho bakagutega bakakwaka ibyo ufite.”

Ahazwi nko kuri Dialogue haba hari umwijima uteye ubwoba,abantu bahanyura bafite ubwoba.

Undi nawe ati:”Reba ku karere no hino yaho gato haba hari kwaka ariko byagera muri uyu muhanda ujya Rond point ugasanga ni umwijima,ushobora kuza kubera uba urabona uri imbere yawe ukisanga bakwambuye.Aha hantu!Barahamburirwa da!Ibaze nawe umuhanda ujya ku karere ukaba nta matara ariho?Akarere kadufashije kakayashyiraho twajya tugenda nta bwoba dufite.”

Saa 18:00 z’umugoroba ku muhanda wo karere haba hatangiye kwaka

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kuri iki kibazo,kglnews yahahamagaye ku murongo wa telephone Nkemazi John Bosco uyobora aka karere atubwira ko adusubiza mu ma saa sita,twongeye kumuhamagara atubwira ko ari mu nama,nyuma yongeye guhamgarwa ntiyitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.Ubwo naduha igisubizo iyi nkuru yacu tuzayisubiramo kugira ngo tubamenyeshe igisubizo twahawe n’ubuyobozi.

Ahazwi nko kuri Dialogue haba hari umwijima uteye ubwoba,abantu bahanyura bafite ubwoba.

Abaturage bakomeza bibaza impamvu umuhanda nk’uyu ujya ku karere waba utariho amatara nyamara hanyurwa abayobozi umunsi ku munsi,bakumva ko igihe ari iki ngo naho hatekerezweho nubwo nta mibare igaragara y’abahamburiwe cyangwa ngo bahamburirwe ubuzima.

Abaturage barasaba gukizwa umwijima

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Kayonza

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame