Dore amakuru yihutirwa ari muri Rayon Sports mbere yo gusakirana na Gasogi United

Ku mugoroba wa tariki 11 Mutarama 2024 nibwo Rayon Sports yakoze imyitozo kuri Kigali Pele Stadium yitegura umukino wa shampiyona wo kwishyura ifitanye na Gasogi United.

Amakuru ari muri Rayon Sports nuko Abanya-Uganda batatu,Umunyezamu Simon Tamale na ba Rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Bbaale ntabwo bagaragaye mu myitozo yanyuma Murera yiteguragamo Gasogi United.

Kandi Rayon Sports irakina idafite Bugingo Hakim wujuje amakarita atatu y’umuhondo ndetse n’Abarundi 2 Mvuyekure Emmanuel witabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu na Aruna Mussa Madjaliwa wivumbuye ari mu batagaragaye mu myitozo.

Luvumbu Nzinga Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb bari bamaze iminsi mu biruhuko bakoze imyitozo.

Rayon Sports kandi yishimiye kugarura Nsabimana Emable na Mitima Isaac bagarutse mu myitozo nyuma yo kugira imvune,kandi barutahizamu babiri bashya Alon Paul Gomis na Alsény Camara Agogo ndetse n’umyezamu Khadime Ndiaye bakoze imyitozo.

 

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana