Hamenyekanye umunsi n’isaha indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas izajya hanze

Murindahabi Irene, Umunyamakuru akaba n’umujyanama mukuru wa Vestine na Dorcas, yamaze gutangaza ko indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas bari bamaze igihe bategereje ubu yaje.

Yagize ati, “gutegereza kwarangiye, kuri uyu wa 6 saa 16:00 z’umugoroba indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas bise Iriba iraba yabagezeho.”

Iri tsinda ry’abakobwa bamaze kugwizwaho igikundiro n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye, baherukaga gushyira hanze indirimbo yabo hanze nyuma y’amezi ane ashize, akaba ari iyo bise Kumusaraba nayo yakiriwe neza.

Related posts

“Twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose” Ibyo wamenya ku ndirimbo ‘Ubuntu’ yasamiwe hejuru

Ese koko Byiringiro Lague umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC koko yaba yarateye inda DJ Crush?

Inkuru iteye agahinda ya Nishimwe Consolée, yiciwe abavandimwe be,arasambanywa yanduzwa Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994