Kayonza:Abaturage barasaba gusanirwa ikiraro cyahagaritse imihahiranire n’imigenderanire.

 

 

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mwili,mu karere ka Kayonza bavuga ko batorohewe n’ubuhahirane bwahagaritswe n’ikiraro cyangiritse ,nyamara bagashengurwa nuko imbaraga zabo ntacyo zagikoraho bagasaba kunganirwa n’ubuyobozi.

Iki kiraro basaba ko gisanwa ni igihuza I centre ya Gasarabwayi niya Gahoroba.Bavuga ko badahwema kugerageza kugisana mu mbaraga nke zabo binyuze mu muganda umunsi ku munsi, ariko bikanga.

Viateur Habimana ati:”Urabona udusanze turi kugisibura kubera amazi aturuka hejuru mu musozi I Mwili,araza akajyamo maze tugakoramo umuganda buri munsi.”

Nyirabizeyimana Immaculee ati:”Nawe reba ubu udakuyemo aya mabuye yasibye iki kiraro,amazi yuzura umuhanda nta modoka yahanyura ndetse n’imyaka yacu ikahangirikira.”

Basanga igihe ari iki kugira ngo ubuyobozi bushyiremo akabo ,bavanwe mubwigunge .

Bati:”Rwose imbaraga zacu zirananiwe ahasigaye ubuyobozi nibudufashe kuko ubuhahirane mu gihe cy’imvura ntibykorwa.Twasabaga ko mwadukorera ubuvugizi noneho tukava muri ubu bwigunge.”

Jean Damascene NDABAZIGIYE,ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Mwili, ku murongo wa Telefone yavuganye na kglnews avuga ko iki kiraro kiri mu byifuzo byatanzwe n’abaturage bityo ingengo y’imari yo kugikora iri gushakishwa.

Yagize ati:”Iki kiraro turakizi kuko abaturage bakiduhayemo ibyifuzo natwe twakigejeje mu karere bityo ingengo y’imari iri gushakishwa.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza gukora umuganda mu bushobozi bwabo mu gihe iki kiraro kitarakorwa.

Ati:” Icyo twasaba abaturage ni bakomeze bakore umuganda mu gihe kitarakorwa kuko ntawe tuticaye ubusa Kandi murabizi ko dukorera abaturage.”

Iki kiraro gihuza imidugudu itatu ari yo Gasarabwayi,Ruhoroba na Kabeza yose yo mu kagari ka Nyamugari. Amazi aza agafunga iki kiraro naba yaturutse hejuru ku musozi wa Mwili.

Yanditswe na Jean Damascene IRADUKUNDA

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro