Uwiyitaga umuhanuzi muri ADEPR yatawe muri yombi nyuma yo gutangaza amakuru y’ ibihuha

 

Nibishaka Théogène watawe muri yombi na RIB

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023 , nibwo Uwitwa Nibishaka Théogène yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha , RIB, rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi wa RIB. Dr. Murangira B. Thierry.

Uyu wiyitaga umuhanuzi yabarizwaga mu Itorero rya Pantekote ADEPR.

 

Uyu Nibishaka Théogène , ibyaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023 aho yagiye atangaza amakuru y’ ibihuha agamije guteza imidugararo cyagwa imvururu muri rubanda. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Dr. Murangira,Umuvugizi wa RIB, mu butumwa bwe, yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera abaturarwanda bose kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bigomba kubahiriza ituze rusange n’umudendezo wa rubanda.Yagize ati “Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.”

Yavuze ko RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga. Aho yakomeje agira ati” RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro