Kayonza: Abagana ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza bahamya ko bungukiramo byinshi birimo no kwirinda ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza ruvuga ko ikigo cy’urubyiruko kibafasha byinshi birinda ibibarangaza birimo n’ibiyobyabwenge.

Leta y’u Rwanda yashyize ho ikigo cy’urubyiruko mu mirenge hirya na hino mu gihugu kugira ngo urubyiruko rubone aho rwidagadurira, runahigira byinshi bitandukanye birimo ubuzima bw’imyororokere,kwirinda guta ishuri,kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Abo twaganiriye bo ku kigo cy’ urubyiruko cya Kayonza giherereye  mu murenge wa Mukarange bemeza ko kuza kuri iki kigo bibafasha bibafasha kwirinda kujya mu ngeso mbi.

NIYOMUNGERI Eric yagize ati:”Ikigo cy’urubyiruko kidufasha kwirinda kujya mu biyobyabwenge,kuko hano uretse kuba babidukangurira ngo tubyirunde umwanya tumara hano ntiwabona uwo kujya mu bindi.”

Yongeraho ko kuba babyigishwa nabo babikangurira n’abandi babereka ububi bw’ibiyobyabwenge.

Nizeyimana Daniel ni umunyeshuri ku rwunge rw’amashuri rwa Mukarange mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko kuri iki kigo cy’ urubyiruko bahigira amasomo y’ikoranabuhanga.

Yagize ati:”Hano kuri iki kigo cy’ urubyiruko hari Computer Lab,bityo turaza tukiga ibijyanye n’ikoranabuhanga tugatahana ubumenyi.”

Yongeyeho ko uretse ibyo Kandi hari n’ibibuga by’imyidagaduro baruhukiramo.

Ati:”Urabona hano hari ikibuga cya Basketball na Volleyball,turaza tugakina,tukaruhuka bityo ntitubone umwanya wo gupfusha ubusa.”

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza Ntirandekura Elie avuga ko urubyiruko rugerageza kwitabira nubwo rutari rwaba rwinshi.

Ati:”Hano Kayonza Urubyiruko rwaho ruritabira nubwo rutari rwaba rwinshi nkuko tubyifuza.Gusa tugerageza kongera ubukangurambaga kugira ngo turebe ko rwakwiyongera.”

Yongeyeho ko abagerageza kuza baba baje bakurikiye ibikorwaremezo biri kuri iki kigo.

Ati:” Abo twakira benshi baba baje kwikinira umukino wa Basketball na Volleyball,abandi baje gukoresha Computer Lab.”

Uyu muyobozi akomeza asaba urubyiruko rutaragana iki kigo kukigana kuko bigiramo byinshi.

Iki kigo cy’ urubyiruko cya Kayonza kiganwa n’urubyiruko rugize imirenge yose igize aka karere uko ari 12.Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko muri iki gihembwe bakiriye urubyiruko rusaga ibihumbi icumi,umubare ukiri muto.

Yanditswe na Jean Damascene IRADUKUNDA

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda