Mu myaka itatu gusa Leta hari icyo imaze gukorera abaturage   mu ngendo

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore yatangaje ko  Leta yafashe icyemezo cyo gukomeza gufasha abanyarwanda mu bwikorezi rusange.

Kuri ubu Leta yiyemeje gutanga nkunganire ku bigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu kubyongerera ubushobozi ku buryo ibiciro by’ingendo bigabanuka.

Buri muntu wese uteze imodoka, Leta ikazajya  imwishyurira 30% y’urugendo. aya mafaranga akaba  yashyizweho kugira ngo igiciro cy’ingendo kitaba kinini bikagora abaturage.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko u Rwanda rwigomwe miliyari zigera kuri 23 Frw.

Ati “Ayo mafaranga rero Leta  yagiye ibona ko ari kugenda agira uburemere kuri Leta, cyane cyane ko kugira ngo ibintu bikorwe hano hari ibyo twigomwa ahandi, hari amafumbire, mituweli ibikorwa by’iterambere nk’imihanda, amashuri bitagendera ku muvuduko byari kugenderaho.”

Dr Jimmy Gasore, yavuze  kandi ko Guverinoma imaze gutanga miliyari 87,5 Frw nka nkunganire ihabwa abaturage ku kiguzi cy’urugendo.

Ati “Iyo ubyumvise gutyo wumva ari amafaranga make, ariko uko yiteranya n’umubare w’abatega ntabwo ari amafaranga make ku gihugu kuko ubu turabara miliyari zigeze kuri 87,5 Frw zimaze gushyirwamo guhera mu 2020.”

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko  hari gutekerezwa uko iyo nkunganire leta itangira Abanyarwanda bakora ingendo yavugururwa. nko kuvugurura ibiciro by’ingendo aho umugenzi azajya yishyura bitewe n’aho yagarukiye aho kuba kwishyura urugendo rwose.

Ukoze igiteranyo mu mezi atandatu, Leta yari imaze gutanga nkunganire ya miliyari 21,8 Frw. Ubaze abagenzi bungukiye muri iyo nkunganire, bagera ku 63.263.170 mu gihe bisi zayihawe ari 12.559.

Kuva icyo gihe mu Rwanda hakoreshejwe ibikomoka kuri peteroli bingana na litiro 223.120.808; zirimo litiro 136.947.053 za mazutu na litiro 86.173.755 za lisansi.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda