Kayonza: Barasaba ko mu ihuriro ry’imihanda hashyirwa igishushanyo cy’inka cyahozeho

 

Abatuye n’abagenda mu mujyi wa Kayonza baribaza impamvu muri uyu mujyi hadashyirwamo igisimbura inka yahozemo.

 

Bavuga ko mu ihuriro ry’imihanda ibizwi nka Round Point mu ndimi z’amahanga hahoze Ikibumbano cy’inka gusa ngo baje gutungurwa no kubona gikuweho ntihagira ikindi kihashyirwa.

Bagize bati:”Hano muri Rond point hahozemo inka,gusa twagiye kubona baraje bayikuyeho ntibagira ikindi bahashyira nyamara yagaragazaga uyu mujyi wacu neza.Badufashije rwose hakagira ikindi gishyirwamo umujyi wacu wakongera ukaba mwiza.”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza NYEMAZI John Bosco avuga ko hagitekerezwa ku kizashyirwa muri aya masangano y’imihanda bityo abaturage baba bihanganye.

Yagize ati:”Turacyatekereza ikizahashyirwa kijyanye n’ibyo tugira mu karere kacu,bityo rero icyo twasaba abaturage ni ugutegereza bihanganye.”

Amakuru ahari nuko inka yakuweho kugira ngo harebwe ko hashyirwamo ikigendanye ni ibikorwa bikorerwa muri aka karere cyane cyane iby’ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Jean Damascene IRADUKUNDA Kayonza/ Kglnews

 

Related posts

Perezida Kagame yagaragaje Latvia nk’umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ibyo ahuriyeho n’u Rwanda

Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi

Benshi bagize ubwoba, icyateye umugabo kwicwa n’ inyama cyatangaje benshi