Ku mbuga nkoranyambaga hongeye gucicikana amashusho agaragaza ko Rema na Justine Skye bari mu munyenga w’urukundo rukundo

Rema na Justine Skye hongeye kuvugwa ko baba bari mu rukundo.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hongeye gucicikana inkuru n’amashusho bishimangira ko rurangirwa mu muziki muri Nigeria Rema, ko yaba ari mu rukundo na Justine Skye.

Inkuru zivuga ko Rema ndetse na Justine Skye baba bari mu munyenga w’urukundo, batangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuva mu mwaka 2020 mu kwezi kwa Kanama ubwo Justice Skye yari yagize isabukuru y’amavuko, nyuma hakaza kugaragara amashusho Rema yitabiriye iyi sabukuru ndetse ari no mu bari hafi uyu mukobwa, aho byagaragara ko Rema yamuboraga hafi cyane, akamufasha gucana buji zo kuri cake ndetse akaba ari na we wamufashije kiyikata.

Nyuma byongeye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2021 ubwo aba bombi bashyiraga hanze indirimbo bahuriyemo bise Twisted Fantasy, ndetse muri uyu mwaka Rema yaje kugiramo ikirori cyo kwishimira isabukuru ye y’amavuko ubwo yari yujuje imyaka 21. Justice Skye na we yaje kugaragara yitabiriye iyi sabukuru ya Rema ndetse banishimanye cyane ko na we yamuboraga hafi cyane.

Nyuma y’igihe bisa n’ibitakivugwa, kuri ubu aba bombi bongeye kugaragara bari kumwe mu rusengero n’abarinzi babo. Aya mashusho akaba yagaragara nk’aho aba bombi hari ikintu kiri hagati yabo, ibi byaje gutuma abantu bongera gushimangira ko aba baba bari mu rukundo.

Gusa n’ubwo abantu bakomeje kuvuga ibyo, yaba Rema cyangwa Justice Skye nta n’umwe uragira icyo abivugaho ngo abe yabihakana cyangwa se ngo abyemeze.

Aba bombi bakaba babarizwa mu nzu ikomeye cyane ifasha abahanzi mu gihugu cya Nigeria izwi nka Marvin records. 

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga