Alain Mukuralinda wari  Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’ u Rwanda yitabye Imana

Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, azize uburwayi bw’umutima.Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Alain Mukuralinda, uzwi kandi nka Alain Muku, yari azwi cyane mu by’amategeko, aho yabaye Umushinjacyaha ndetse akanaba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Azwi no mu buhanzi, aho yanditse indirimbo ‘Tsinda Batsinde’ y’Amavubi, n’izindi zakunzwe.

Alain Mukuralinda yavutse mu 1970. Yatangiye amashuri abanza i Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana mu bijyanye n’icungamutungo. Mu 1991 yinjiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ariko ntiyayirangije kuko yahise ajya mu Bubiligi kwiga amategeko.

Ubuhanga bwe bwamugize umushinjacyaha ukomeye, ndetse aza no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, aho yaburanye imanza zikomeye cyane, zirimo iz’abakoze ibyaha  bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari umuntu wicisha bugufi, usetsa kandi ukunda gusabana. Urupfu rwe rutunguye benshi, rusiga icyuho mu muryango, mu kazi n’Igihugu muri rusange.

Ruhukira mu mahoro, Alain Muku.

Related posts

Kwambara ijipo ku bagabo: Ni icyaha cyangwa ni Umuco?

Umuforomo arashinjwa kwica abarwayi 9 kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka

Ubuzima bwiza mu biganza byawe: Ibintu 10 by’ingenzi bikugira umunyembaraga!