Kamonyi: Impanuka ikomeye hagati y’imodoka 3 isize abantu batanu bahasize ubuzima

 

Mu Masaha ya saa tanu zo kuri uyu 29 Ukuboza 2023 , mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi mu murenge wa Runda habereye impanuka iteye ubwoba yahitanye abantu batanu.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya Saa tanu za nijoro ubwo imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Fuso zagonganaga zituruka mu kerekezo kimwe maze nazo ziza kigonga imodoka imwe yarimo abantu batanu bahasiga ubuzima

Mu kiganiro na Kglnews kuri telephone, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje aya makuru maze anayasobanuraho byinshi kuri iyi mpanuka avuga ko imodoka zombi zari mu cyerekezo kimwe maze zigonga indi yaturukaga mu mugi wa Kigali yerekeza mu ntara y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati “Nk’uko Koko bivugwa loko impanuka yaraye ibaye mu masaha ya Saa tanu z’ijoro ubwo imodoka ebyiri za Fuso zabisikanye n’indi modoka ntoya yamanuka iva Kigali igana za Ruyenzi gusa aba Shoferi bombi ni bazima nta n’umwe wahasize ubuzima ndetse bose nta n’umwe wari wanyoye”. Ati ni ibyo naba mvuze aka kanya.

Benshi mu baturage babonye iyi mpanuka bavuze ko yaba yatewe n’umushoferi umwe warutwaye maze akarangara bigaragara nk’aho ari umunaniro akagonga mugenzi we bigateza impanuka.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo twabashije kumenya neza imyirondoro y’abari batwaye bombi gusa inkuru tukaba tukiyikurikirana tukazayibagezaho mu nkuru yacu ikurikira.

Kuri ubu mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani mu mugi wa Kigali kugeza ubu nta makuru y’impanuka aratangazwa nk’uko bisanzwe mu myaka yashize.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro