Dore ibintu 5 byaranze Rayon Sports muri 2023

Tugiye kubagezaho bimwe mu bintu 5 byaranze umwaka wa Rayon Sports muri 2023 nubwo harimo ibiba bitaragenze neza kubera impamvu zitandukanye ariko harimo ibyagiye biba byiza.

1.Yatwaye ibikombe bitandukanye: harimo igikombe cy’Amahoro itsinze mukeba APR FC, itwara n’igikombe cya Super Cup nabwo ikubise APR FC, nonene ikipe yabo y’abagore yatwaye shampiyona y’icyiciro cya kabiri kandi bwari ubwa mbere yitabiriye,igera k’umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro.

2.Rayon Day:Nigikorwa cyo kumurika abakinnyi bayo hamwe n’imyambaro mishya, aho byakunzwe cyane bikanabinjiriza amafaranga menshi yayifashije kudahura n’ibibazo by’ubukene yajyaga ihura nabyo.

3.kwitegura amatsinda:byavugishije abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’ubuyozi bitegura amatsinda bikanga ku munota wanyuma,aho babonye amahirwe yo gukina imikino yombi murugo ariko bagatsirwa kuri penariti,byashenguye imitima y’abakunzi ba Gikundiro bari biteguye amatsinda.

4.Gikundiro kw’ivuko: ni igikorwa kiba buri mwaka aho Rayon Sports ifasha Akarere ka Nyanza mu bukangurambaga,basuye uruganda rudoda imyenda hamwe n’inzu ndangamurage mu Rukari.

5.Kutumvikana hagati y’abatoza, abakinnyi n’abafana,byagiye biba kenshi ku mutoza wahoze ari uwa Rayon Sports Zelfan, yagaragaye atukana kandi anashaka kurwana n’umuzamu Hakizimana Bonheur,undi mukinnyi ni Youssef umutoza yagiye avuga ko ibyo uyu mukinnyi akina bidahura nibyo atoza.

Zelfan watozaga Rayon Sports yatukanye n’abafana bayo nyuma yo gugenda anganya imikino atandukanye anatsindwa, kandi hari amakuru yasohotse avuga ko yashatse kurwana n’umutoza ushinzwe kojyerera imbaraga abakinnyi,ibi byaviriyemo uyu mutoza gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports.

Ibi ni bicye mu byabaye nawe hari ibyo wibuka wakandika muri comment.

 Rayon Sports mu Rukari I Nyanza.

Kuri Rayon Day abafana bishimye.

Bishimira igikombe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda