Bimwe mu byaranze igitaramo cya Black Elegance party cyateguwe na Kigali Boss Babes ukwiye kumenya

Kuri uyu wa 5 taliki ya 29 Ukuboza 2023 nibwo itsinda ry’abaherwekazi rizwi nka Kigali Boss Babes ryakoreye igitaramo kizwi nka Black Elegance party cyo kumurika filimi yabo ya mbere bitegura gushyira hanze cyabereye ahitwa Century Park.

Mbere y’uko iki gitaramo gitangira hatangajwe ko nyuma y’aho amatike ya 5 million yari yashyize, n’amatike ya 3 million yari yamaze gushira ku isoko.

Ni igitaramo cyari kitezweho gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gusa ntibyaje gukunda kuko zageze bisa n’aho bakirimo gutegura aho ibi birori byari bigiye kubera.

Nk’uko izina bakise ribivuga iki kirori cyari kitabiriwe n’abambaye imyenda y’imikara gusa kuva hasi kugeza hejuru.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda harimo The Ben na Pamella baherutse kurushinga, Ommy Dimpoz uri mu Rwanda wari waje mu bukwe bwa The Ben, Alex Muyoboke, Danny Nanone, Okkama, Baddram wazanye na Marina, Rosskana, Bwiza ndetse n’abandi batandukanye.

Muri iki gitaramo Kandi nibwo abagize iri tsinda rya Kigali Boss Babes, bamuritse agace gato ka filimi yabo ya mbere bitegura gushyira hanze. Akaba ari filimi yakorewe mu migi itandukanye harimo mu Rwanda, China, Senegal, Dubai ndetse n’ahandi. Iyi ni filimi Kandi ikazaba ivuga ku buzima mpamo bwabo (Reality Tv show).

Itsinda rya Kigali Boss Babes Kandi bashimiye abitabiriye iki gitaramo cyabo bakirengagiza ibindi bitaramo bindi byaberaga mu mugi wa Kigali harimo n’icya Zari Hassani ariko bakaza kubashyigikira.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo ku bari bakitabiriye ibi byaje gutuma iki gitaramo cyabo cyambukiranya undi munsi kigeza kuri uyu wa 6.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga