Inkuru y’akababaro:Umubyeyi wo mu Karere ka Gasabo yahitanye umwana we akoresheje ishoka.

 

 

Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro aho umugabo yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 13 witwa Agasaro Umwizerwa Promese.

Inkuru mu mashusho

 

Uyu mwana akaba yari yaje mu biruhuko gusura mama we washakanye n’uyu mugabo ndetse akaba yari agiye kujya mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yamwishe amuziza kuba umwana yarimo atabaza abaturanyi mu gihe uwo mugabo yakubitaga mama ubyara uwo mwana.

 

Bamwe mu baturage baturanyi b’uyu muryango twaganiriye nabo badutangarije ko uyu muryango wari usanzwe ugirane amakimbirane ya hato na hato gusa bakaba batatekerezaga ko byagera ku rwego rwo kwicana. abaturage kandi barasaba Leta kujya itanga ibihano bikomeye kubantu bakoze ibyaha nk’ibyo birenze kubafunga byonyine.

Uretse uyu mwana wahise yitaba Imana umugore w’uyu mugabo wari unatwite ari mu bitaro ameze nabi cyane bitewe no gukubitwa cyane n’uyu mugabo.

 

Ubuyobozi bukaba busaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe babona hari imiryango ifitanye amakimbirane kugirango bashake uburyo bacyemura ibyo bibazo bitarinze bigera ku rwego rwo kwicana.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.