Ibya Kiyovu Sports ntibibara, Imanishimwe Djabel ari mu muryango winjira muri Mukura Victory Sports

Umukinnyi w’umunyarwanda Imanishimwe Djabel wakiniraga ikipe ya APR FC akaba yari na kapiteni wayo umwaka ushize w’imikino, ari mu marembo amwinjiza mu ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs nk’inizanyo.

Djabel ufite amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya APR FC yarari mu biganiro nikipe ya Kiyovu Sports kugirango ayerekezemo mu gihe kingana n’umwaka umwe, gusa ibiganiro ntibyagenze neza ndetse hari n’amakuru avuga ko uyu mugabo atumvikanweho n’abayobozi ba kiyovu Sports, dore ko Ndorimana Jean François Régis uyobora Kiyovu Sports yifuzaha ko Djabel yakwinjira ariko Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Campany we akavuga ko atamushaka.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko nyuma yaho ibya Kiyovu Sports byangiye , Djabel Kuri ubu ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Mukura Victory Sports aho agomba kuyisinyira igihe kingana n’umwaka umwe nk’inizanyo ya APR FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda